Ikipe y’Igihugu ya Bénin iri kwitegura gukina umukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, izakina n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda idafite abakinnyi bane mu bo igenderaho.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025, ni bwo abakinnyi ba Bénin bari mu Rwanda bakoreye imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro, mu gihe abandi bahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira.
Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, hari abakinnyi bakomeye bagize imvune barimo Abdoul Rachid Moumini ukinira Sumgayit FK yo muri Azerbaijan na Rodolfo Aloko ukinira NK Kustošija yo muri Croatia batiriwe bahamagarwa kubera imvune.
Rutahizamu w’iyi kipe, Olaitan Junior, yabujijwe n’ikipe ye ya Göztepe yo muri Turikiya gufata indege iva i Istanbul yerekeza i Kigali, kuko afite uburwayi butamwemerera gukina uyu mukino.
Ikipe y’Igihugu ya Bénin yagaragarije iyi kipe ko izamukinisha nyuma yo kumukorera ibizamini by’ubuzima ikamenya ko nta kibazo afite, gusa ikipe ikomeje kunangira yanga kumurekura.
Andreas Hountondji ukinira Burnley yo mu Bwongereza na we ni undi rutahizamu ushidikanywaho kuri uyu mukino, aho ashobora kutagaragara kubera kuvunika nubwo we bishoboka ko yakwihangana agakina.
Umukino w’Amavubi na Bénin iyoboye Itsinda C uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira, kuri Stade Amahoro, mu gihe iyi kipe izakurikizaho Super Eagles tariki ya 14 Ukwakira muri Nigeria.