Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMABioNTech yahawe agera kuri miliyari 160 Frw yo gushora mu ikorwa ry’inkingo...

BioNTech yahawe agera kuri miliyari 160 Frw yo gushora mu ikorwa ry’inkingo mu Rwanda

Uruganda rukora inkingo rwa BioNTech rwahawe agera kuri miliyari 160 Frw (miliyoni 95€) azifashishwa mu gukora inkingo mu Rwanda cyane cyane izikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, kuzikoraho ubushakashatsi, kuzisuzuma no kongera ingano yazo muri Afurika.

 

Ni amafaranga yatanzwe na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) aho yatanze inkunga ya miliyoni 35€, Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) yo itanga inguzanyo ya miliyoni 60€.

Ibi ni ibyavuye mu biganiro Perezida Paul Kagame, aherutse kugirana na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern, byibanze ku mikoranire y’impande zombi no gushimangira imikoranire mu bijyanye no gukora inkingo mu Rwanda.

Iyi nkunga kandi iri mu mujyo wo kongerera Afurika ubushobozi bwo kwikorerera inkingo nk’uko Umuyobozi mukuru wungirije wa EIB, Karl Nehammer, yabivuze.

Ati “Gukorana na BioNTech na Komisiyo y’u Burayi ni gushyigikira ahazaza ha Afurika aho inkingo zizaba zikorerwa muri Afurika zikorewe Afurika. Ubu bufatanye kandi ni intambwe ikomeye mu buzima, mu mirimo ndetse n’udushya kuri uyu mugabane.”

Uru ruganda ruri kubakwa mu Rwanda biteganyijwe ko ruzazamura ireme rya serivisi z’ubuzima binyuze mu kwikorera imiti ikenerwa kwa muganga, kubaka ubushobozi no guhanga imirimo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BioNTech, Sierk Poetting, yavuze ko ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima bizwi ariyo mpamvu bazakorana n’inzego zose zishoboka kugira ngo bikemuke.

Ati “Twabonye ko ibibazo bihari mu rwego rw’ubuzima ku Isi bigoye ko wabyikemurana uri umwe. BioNTech yihaye intego yo gukorana n’inzego zose bireba ku Isi zirimo iz’ibanze, abashakashatsi, iza leta, imiryango idaharanira inyungu n’izindi kugira ngo hazabeho impinduka zigaragara.”

Ikorwa ry’izi nkingo riri mu ntego ya Afurika yo kuba yikorera inkingo ku kigero cya 60% mu mwaka wa 2040.

Uru ruganda rwa BioNTech rwo mu Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora doze z’inkingo za mRNA zirenga miliyoni 50 buri mwaka zigenewe abaturage mu buryo buhoraho cyangwa mu gihe cy’icyorezo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments