Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUBNR igiye gukora amavugurura mu rwego rw’ubwishingizi

BNR igiye gukora amavugurura mu rwego rw’ubwishingizi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu gihe cya vuba izatangaza ingamba nshya z’amavugurura yakozwe mu rwego rw’ubwishingizi hagamijwe gukuraho imbogamizi zigikoma mu nkokora iterambere ryarwo.

 

Guverineri wa BNR, Hakuziyaremye Soraya, yabwiye RBA ko mu mezi make ayo mavugurura yakozwe hari icyizere ko azaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ati “Dufite ingamba nshya twizeye ko izemezwa mu mezi ari imbere. Izaba igaragaza gahunda inoze y’icyo dushaka nk’igihugu ku rwego rw’ubwishingizi cyo gukomeza gushishikariza abaturage no kubigisha gukoresha serivisi z’ubwishingizi.”

Yakomeje avuga ko bazareba niba hari icyo bahindura mu mategeko cyatuma hari ubundi bwoko bw’ubwishingizi bushyirwa ku isoko cyane cyane muri iki gihe ihindagurika ry’ibihe ritera ibiza byinshi kurushaho.

Abakora mu rwego rw’imari bavuga ko hagikwiye ubukangurambaga ku Banyarwanda benshi kuko bamwe bibuka kwishinganisha ari uko ibyago bije, gusa ko n’ubwishingizi bukeneye kujyanishwa n’igihe.

Impuguke mu by’imari, Kalisa Jean Bosco, asanga abatanga ubwishingizi bakwiye kongeramo ikoranabuhanga ryihutisha serivisi zabo.

Yavuze ko ubwishingizi bwo mu Rwanda bugikoresha ikoranabuhanga rya kera, akavuga ko ababubamo bagomba kongeramo n’uburyo bukorana na telefone zigendanwa.

Yatanze urugero rw’uko mu minsi ishize yashakaga kujya mu Karere ka Nyagatare nijoro asanga ubwishingizi bw’ikinyabiziga cye bwararangiye.

Ati “Nagombaga gutegereza bukeye mu gitondo Saa Tatu aho bari bukingurire kugira ngo njye gufata ubundi. Hakenewe kongeramo udushya mu ikoranabuhanga kugira ngo serivisi zigere ku bantu vuba cyane.”

Ndizeye Damien uyobora Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Abaguzi, ADECOR, avuga ko kwinjira mu gucuruza ubwishingizi bisaba amikoro ari hejuru bigatuma serivisi za bwo zitisangwamo na bose.

Ati “Ibiciro by’ubwishingizi biri hejuru ku buryo n’abinjira mu bucuruzi bwa serivisi z’ubwishingizi imbere mu gihugu ari bake kuko ari ba bandi bifite. Twagombye kubona na hariya mu giturage abantu binjira mu gutanga ubwishingizi kuri bariya baturage batishoboye ku buryo na bo babona ubwishingizi.”

Imibare iheruka igaragaza ko mu 2024 Abanyarwanda bakuze bari bafite ubwishingizi butandukanye butari ubwisungane mu kwivuza bari 27% bangana na miliyoni 2.2. Iyo mibare ariko yari yongereyeho 10% kuko mu 2020 bari 17% bangana na miliyoni 1.2.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments