Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGABoris Johnson yasabye Guverinoma y’u Bwongereza gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu...

Boris Johnson yasabye Guverinoma y’u Bwongereza gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Boris Johnson wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yasabye Guverinoma y’icyo gihugu gusubizaho gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko kuva yavanwaho, nta yindi yayisimbuye ishobora gukemura icyo kibazo.

 

Igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyatangiye ku butegetsi bwa Boris Johnson aho Guverinoma ye yagiranye ibiganiro n’u Rwanda, biza no kurangira impande zombi zigiranye amasezerano.

Gusa Guverinoma ya Sir Keir Starmer yahise isesa ayo masezerano, itangaza ko izashaka ikindi gisubizo ku kibazo cy’abimukira kiri mu bihangayikishije Abongereza magingo aya.

Sir Keir Starmer nta gisubizo gifatika yatanze kuko abimukira bakomeje kwinjira mu gihugu ku bwinshi, ibibagendaho nabyo bikomeza kwiyongera.

Nk’ubu mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, mu Bwongereza hinjiye abimukira barenga ibihumbi 30 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Boris Johnson yavuze ko “Guverinoma ikwiriye kwemera ko yananiwe, igasubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Icyo dufite ubu ni uko nta gisubizo gihari cyo kugabanya abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko bibabaje kuba ibindi bihugu biri kwigana iki gitekerezo cyazanywe n’u Bwongereza, ati “Dufite igisubizo, icyo ni icyo gufatanya n’u Rwanda, kandi birababaje kubona abandi bantu bari kwigana igitekerezo cyacu. Abanyamerika, Abataliyani.”

Uyu mugabo ashimangira ko mu gihe Guverinoma ya Sir Starmer yakomeza kugenda biguru ntege, “iki kibazo kitazigera kibonerwa igisubizo.”

Boris Johnson yasabye gusubizaho gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments