Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 2019 kugeza mu 2022 yasabye Guverinoma y’iki gihugu gusubizaho gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira badafite ibyangombwa, aho kwifashisha uburyo bw’indangamuntu y’ikoranabuhanga.
Guverinoma iyobowe na Keir Starmer igaragaza ko indangamuntu z’ikoranabuhanga zizajya zihabwa n’abana bafite imyaka 13 kugira ngo ziyifashe gukemura ikibazo cy’abimukira bakomeje kwisuka mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iyi Guverinoma isobanura ko indangamuntu y’ikoranabuhanga izaba ibitsemo amakuru menshi ku bantu baba mu Bwongereza, ku buryo bizajya byorohera inzego za Leta, abakoresha n’abafite inzu zikodeshwa gutandukanya uba muri iki gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko n’unyuranya na yo.
Starmer na Guverinoma ye bashaka kugerageza ubu buryo nyuma y’aho ingamba yo kongera uburinzi ku mupaka hifashishijwe inzego z’umutekano zitandukanye n’ikoranabuhanga no guhiga butware abatwara abimukira badafite ibyangombwa, nta musaruro zitanze.
Mu kiganiro na GB News, Boris yatangaje ko gahunda y’indangamuntu y’ikoranabuhanga izatwara u Bwongereza amafaranga menshi kandi ko idashobora gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abimukira badafite ibyangombwa.
Boris yabajijwe niba hari ikindi gisubizo abona kuri iki kibazo, asubiza ko gahunda yo kohereza aba bimukira mu Rwanda isubiyeho, ababarirwa mu bihumbi binjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto batakongera kujyayo.
Mu magambo asanisha ukwinjira kw’abimukira n’umukino, Boris yagize ati “Iyo tuba dufite gahunda y’u Rwanda, ntiyari kubemerera ko batsinda igitego. Kwari uguhita ubasubiza umupira.”
Guverinoma y’u Bwongereza yari iyobowe na Boris, muri Mata 2022 yagiranye n’iy’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu.
Aya masezerano yavugaga ko u Rwanda ruzakira abimukira babarirwa mu bihumbi bazaturuka mu Bwongereza, ruhabwe amafaranga arufasha kubitaho no kububakira ubuzima.
Ubwo abimukira ba mbere bari bagiye koherezwa muri Kamena 2022, Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwaritambitse, rushingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango itandukanye.
Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zavuguruye aya masezerano mu mpera za 2023 kugira ngo zikemure imbogamizi zagaragajwe mbere. Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko na yo yarayemeje.
Muri Nyakanga 2024, ubwo Keir Starmer yatangiraga inshingano nka Minisitiri w’Intebe mushya, yahise ahagarika aya masezerano, asobanura ko adashobora gukumira abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.
Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu 2023, iki gihugu cyinjiyemo abimukira 29.437 badafite ibyangombwa, bagera ku 43.640 mu 2024. Kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 29 Nzeri 2025 hinjiye 33.556.




