Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUBrig Gen Rwivanga yavuze imyato abasirikare ba LONI banze kuva mu Rwanda...

Brig Gen Rwivanga yavuze imyato abasirikare ba LONI banze kuva mu Rwanda mu 1994

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye b’Abanyafurika bari mu butumwa mu Rwanda mu 1994, ari urugero rufatika rugaragaza icyo guhagarara ushikamye uharanira ukuri ari cyo, kabone n’ubwo Isi yose yagutenguha.

 

Ni ingingo yakomojeho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo aba basirikare, bagiranaga ibiganiro n’urubyiruko ndetse n’Ingabo z’u Rwanda.

Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igiri iti “Gushishikariza urubyiruko rw’ejo hazaza kugira ubutwari n’ubumuntu”.

Aba basirikare ni bamwe mu bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo ingabo nyinshi za LONI zakurwaga mu gihugu.

Ku itariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bikaba byaraciye intege MINUAR. Kuri iyo tariki, bwatangije ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa, bugamije ko yose ivanwa mu Rwanda.

Ku itariki ya 11 Mata, abasirikare b’Ababiligi basize impunzi zirenga 2.000 muri ETO Kicukiro, aho zahise zicwa n’Interahamwe n’igisirikare cya Leta.

Ku gitutu cy’u Bubiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k’Umutekano ka LONI kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa, hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

Nyuma y’abo basirikare, hari abandi banze gutaha baguma i Kigali, n’ubwo ibyo bakoraga byose bitafatwaga n’akazi kuko batari bari ku rutonde rw’abasigaye mu butumwa bwa LONI.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

Brig Gen Rwivanga yasabye urubyiruko kwishyira mu mwanya w’aba basirikare babaye intwari no kwibaza icyo baba barakoze iyo bahaba.

Yagize ati “Ariko cyane cyane ukibaza uti ese ni iki nakora ubu kugira ngo mpagarare ku kuri n’ubumuntu.”

Yanakomoje ku butwari bwaranze Capt Mbaye, wari imwe mu ngabo za Loni zoherejwe mu Rwanda mu 1993 kubungabunga amahoro, nk’imwe mu myanzuro yari yafatiwe mu nama ya Arusha yahuzaga Guverinoma y’u Rwanda yari iriho na FPR- Inkotanyi.

Mbaye yari indorerezi muri izo ngabo, ashinzwe gutanga amakuru mu buyobozi bw’ingabo za LONI zishinzwe kugarura amahoro.

Azwi cyane ubwo we na bamwe mu Banyarwanda barwanyaga ibyari biri kuba bashakaga guhungishiriza Abatutsi bari muri Milles Collines ku kibuga cy’indege.

Umunsi umwe bageze mu nzira batangirwa n’Interahamwe zibasaba kuziha Abatutsi bari batwaye, Mbaye ava mu modoka ababwira ko adashobora kubaha abo ashinzwe kurinda ngo bicwe.

Kubera ubwinshi bw’Interahamwe zari zabatangiriye, byabaye ngombwa ko bakata bakagaruka kuri Milles Collines ariko nta n’umwe wishwe.

Tariki ya 31 Gicurasi 1994, ubwo Mbaye yari atwaye ubutumwa bwa Romeo Dallaire wari uhagarariye ingabo za LONI mu Rwanda abuvanye k’uwari Umugaba mukuru w’ingabo Augustin Bizimungu, yageze kuri bariyeri imwe agihagararara imodoka ye iraswaho igisasu inyuma, kimukubita mu mutwe ahita agwa aho, apfa ari mu myiteguro yo gusubira iwabo muri Sénégal.

Brig Gen Rwivanga yavuze ko “Ubutwari bwa Kapiteni Mbaye, warokoye abantu benshi akoresheje ubwenge n’ubutwari bwe gusa, buracyari bumwe mu bikorwa by’indashyikirwa by’umusirikare ku giti cye mu mateka y’ubutumwa bwa LONI bwo kugarura amahoro, igikorwa cyatumye ahasiga ubuzima.”

Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, umwe mu basikare bo muri Ghana bari mu Rwanda, yavuze ko mu bihe bya Jenoside babonye amahano mu Rwanda.

Yagarutse ku uko bacitse igikuba ubwo LONI yahagarikaga ubutumwa bwabo, n’ibihe bikomeye bahanganye n’Interahamwe, ndetse n’uko yakiriye urupfu rw’incuti ye bari kumwe mu butumwa bw’amahoro, Capt Mbaye warokoye Abatutsi benshi.

Ati “U Rwanda rwatwigishije ko inshingano iruta izindi ku musirikare atari ugukurikiza amategeko gusa, ahubwo ari uguharanira ubuzima ubwabwo.”

Mu 2022 Perezida wa Repulika Paul Kagame yashimye umutima w’ubutwari waranze abasirikare ba Ghana bari mu Rwanda mu 1994 mu butumwa bwa Loni, aho yambitse impeta y’ishimwe Rtd. Maj. Gen. Henry Kwami Anyidoho wari wungirije Gen. Romeo Dallaire, na Rtd. Maj. Gen. Joseph Adinkra wari uyoboye batayo yarimo abasirikare ba Ghana bari mu Rwanda.

Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, umwe mu basikare bo muri Ghana bari mu Rwanda, yavuze ko mu bihe bya Jenoside babonye amahano mu Rwanda
habaye ibiganiro bitandukanye

Urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza ibibaho

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments