Bruce Melodie na DJ Niny uri mu bakobwa begezweho mu kuvanga imiziki i Kigali, bazasususutsa abazitabira imikino njyarugamba yo ku rwego rwa Afurika izwi nka ‘Professional Fighters League Africa – PFL Africa’; igiye kubera mu Rwanda.
Ni imikino izaba tariki ya 18 Ukwakira 2025, muri BK Arena. Hazaba hakinnwa ½ cya PFL Africa League, aho abakinnyi b’ibihangange muri Afurika mu mikino njyarugamba bazaba bahanganiye itike yo kuzakina imikino ya nyuma mu Ukuboza 2025.
Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ribigaragaza kugaragara muri iyi mikino ya PFL Africa League kwa Bruce Melodie na DJ Niny n’umusaruro w’ubufatanye buheruka gutangira, hagati ya PFL na Afro Nation izwiho gutegura ibitaramo bikomeye birimo icya Afro Nation Festival kibera muri Portugal.
Ni ubufatanye bugamije guhuza umuziki no gushimisha abitabiriye iyi mikino njyarugamba, ndetse no kwamamaza PFL mu bitaramo bya Afro Nation byose.
Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera imikino njyarugamba yo ku rwego rwa Afurika. Izahuriramo abakinnyi bakomeye, James Opio uzaba uhagarariye u Rwanda akazaba ahangana na Isaac Omeda wo muri Uganda.
Iyi mikino iri kubera muri Afurika bwa mbere, itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Njyarugamba ku Isi (Global Association of Mixed Martial Arts- GAMMA), binyuze muri Professional Fighters League Africa.Ni imikino izitabirwa n’umunyabigwi mu mukino w’Iteramakofe, Francis Ngannou. Uyu mugabo asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya PFL Africa.


Bruce Melodie azasusurutsa abazitabira imikino ya PFL Africa


