Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mata 2026, Bruce Melodie na The Ben baherekejwe n’abarimo Uwicyeza Pamella, Kate Bashabe, Ben na Chance n’abandi banyuranye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, biyemeza guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda.
Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso bakanunamira Abatutsi bahashyinguwe, The Ben na Bruce Melodie bavuze ko nubwo atari ubwa mbere bahasuye ariko uko bahageze barushaho kwiga.
Bruce Melodie yagize ati “Si ubwa mbere nsuye Urwibutso, icyakora ni ubwa mbere mpaje nizanye kugira ngo ndusheho gusobanukirwa. Ikintu kimwe mukwiye kumva ni uko buri munsi buri gihe uko nje hano [niga], iyi nkuru iraremereye kuko itamenyerwa […] rero nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba twaje hano kugira ngo twihugure ku mateka yacu.”
The Ben we yasabye abanyamakuru gukoresha amajwi yabo mu kwamamaza urukundo mu Banyarwanda ariko anahamya ko nk’ibyamamare bafite umukoro mu kurwanya abagoreka amateka y’Igihugu.
Ati “Reka dukoreshe amajwi yacu mu kwamamaza amahoro, ubukwe n’urukundo mu Banyarwanda […] turwanye cyane ndetse kurushaho izi nduru zo hanze zishaka guhindanya Igihugu cyacu, uretse ko zanatsinzwe ariko tugomba guhozaho tukavuga ukuri kw’amateka y’u Rwanda.”


