Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUBugesera hamenywe inzoga z, inkorano, zegwaga mu buryo butujuje ubuziranenge.

Bugesera hamenywe inzoga z, inkorano, zegwaga mu buryo butujuje ubuziranenge.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano ndetse n’ bwamennye litiro 76,000 z’inzoga zitwa Isano, Agasembuye n’iyamamaye ku izina ry’Indege zitujuje ubuziranenge, zafatiwe mu Mirenge ya Nyarugenge na Nyamata.

Ibi byabaye  ku wa 15 Ugushyingo 2025, nyuma y’aho ubuyobozi bukoreye ubugenzuzi  mu karere kose ku benga inzoga bagasanga inganda Dusangire Production na EKAM Ltd zakoraga inzoga mu buryo butemewe Kandi hagasuzumwa ubuziranenge bwazo  ,byabaye ngombwako   bimenywa kuko byari bitujuje ubuziranenge.

Uruganda Dusangire Production rwamenewe litiro zisaga 62,000. Rukorera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Ngenda, Umudugudu wa Kamabare, aho rwengaga inzoga zitwa Isano n’Agasembuye.Ubwo abayobozi b’Akarere ka Bugesera, inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA basuraga uru ruganda rwahawe ibyangombwa byo gukora inzoga zikomoka ku bitoki, batunguwe no gusanga hari ibitoki bitavamo na litiro 20.

Naho mu ruganda EKAM Ltd rwenga inzoga yitwa Indege, rukorera mu Murenge wa Nyamata, Akagari ka Kayumba, Umudugudu wa Kayenzi, ho nta n’igitoki cy’umuti cyahasanzwe.

Kuri uru ruganda rwamenewe litiro zisaga 14,000, abaruturiye bagaragaje ko batarabona imodoka yinjirana ibitoki,Kandi ku macupa  handitseho ko ikorwa mubitoki,ahubwo babona izisohokana inzoga.

Hemeranyijwe ko ibyafashwe byose bimenwa, izo nganda zigafungwa, ndetse n’izindi nzoga zakozwe ziri gucuruzwa hirya no hino zikamenwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye abaturage ko kumena izo nzoga bigamije kurengera ubuzima bwabo no kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ndetse ahanini uwazinyoye arasinda cyane bikavamo n’umutekano mucye muri rubanda.

Yasabye kandi abacuruzi b’ibinyobwa bitandukanye kubahiriza amategeko, kudahishira ibicuruzwa bikekwa cyangwa bidafite ubuziranenge, ndetse no kwirinda kubicuruza kuko byangiza ubuzima.

Abaturage nabo basabwe kuba maso no kwirinda kunywa inzoga zose babonye mu gihe batazi icyo zikozwemo. Bibutsa ko Kandi bagomba gufatanya n’ubuybozi  mu gutanga amakuru mugihe babonye ukora ibitemewe.

Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko zitazacogora mu kugenzura no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gukumira ibyaha zishobora gutera no kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments