Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Bugesera rwatangiye gufatanya na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ndetse n’Akarere ka Bugesera mu kubaka inzu zizatuzwamo imiryango 96 yari isigaye ku kirwa cya Sharita.
Byatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo mu Karere ka Bugesera haberaga inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Urugaga rw’Abikorera. Muri iyi nama hanasinywe imihigo hagati ya PSF n’ubuyobozi bw’imirenge igamije guteza imbere abaturage.
Mu bindi byaranze iki gikorwa ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa wo kubakira abatuye ku kirwa cya Sharita, izi nzu zatangiye kubakwa tariki ya 19 Nzeri 2025 ziherereye mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Nkanga mu Mudugudu wa Kivusha, zikaba ziri kubakwa kubufatanye n’abikorera.
Hari kubakwa inzu 48 zo mu bwoko bwa [Two in one] cyangwa se inzu imwe irimo ebyiri, uyu mushinga ukazuzura utwaye miliyoni 715 Frw, usige hubakiwe imiryango 96 yari isigaye kuri iki kirwa.
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko biyemeje kugira uruhare mu gukura iyi miryango ku kirwa cya Sharita kugira ngo yegere ibikorwaremezo.
Yagize ati ‘‘Komite ishinzwe kiriya gikorwa cyo kwimura abaturage baba mu kirwa Sharita ni abikorera, ni twe twafashe iya mbere ni natwe turi muri iyo komite hari amafaranga twagiye twitanga twishatsemo turayakusanya kugira ngo dufatanye n’Akarere mu kwimura bariya bantu.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera ku ruhare rwabo mu guteza imbere igihugu. Yavuze ko Leta yimakaje umuco wo gushyira imbere abikorera kugira ngo bafatanye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Yakomeje avuga ko bafashe umwanzuro wo gusinyana imihigo n’abikorera kugira ngo bibafashe mu kuzamura igipimo cy’iterambere ry’imyaka myinshi iri imbere. Yasabye abayobozi basinye imihigo yo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage kutayigumana mu mpapuro, ahubwo bakayishyira mu bikorwa.
Biteganyijwe ko izi nzu zizuzura hazimurirwamo imiryango 96 yari isigaye ku kirwa cya Sharita, iyi miryango ikazanahabwa ibindi bikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda n’ibindi bitandukanye, izanahabwa ibyo kurya nibura by’amezi atandatu mu rwego rwo kuyifasha. Amasambu aba baturage bimurwamo bakomeza kuyahingamo nkuko bisanzwe.
Ikirwa cya Sharita giherereye mu Murenge wa Rweru kiba kiri hagati y’umugezi wa Kanyonyomba n’umugezi w’Akagera, cyatangiye kwimurwaho abaturage mu 2017 ubwo himurwaga imiryango 23, mu 2023 himuwe indi imiryango 60 hasigarayo iyi miryango 96 iri kubakirwa kuri ubu.
Ubuyobozi buvuga ko bwimurayo aba baturage kuko ari ahantu habi hatapfa kugezwa ibikorwaremezo birimo amazi, umuriro, amashuri n’ibindi byinshi bakaba bahakurwa bagatuzwa mu midugudu myiza y’icyerekezo.
