Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGABurundi: Abanyarwandakazi babiri bashinjwaga kuba intasi z’u Rwanda bagizwe abere

Burundi: Abanyarwandakazi babiri bashinjwaga kuba intasi z’u Rwanda bagizwe abere

Urukiko rwisumbuye rwa Gitega mu Burundi rwagize abere Abanyarwandakazi babiri, Nyirahabineza Chantal na Nzeyimana Olive, bashinjwaga kuba intasi z’u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano.

 

Nyirahabineza na Nzeyimana bafatiwe mu masangano y’imihanda ya Ngozi, Gitega na Muyinga mu ntangiriro za Gashyantare 2025. Bakuwe muri taxi barimo, babwirwa ko bazira kunekera u Rwanda.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Bafatiwe mu mahuriro y’imihanda ya Ngozi, Gitega na Muyinga. Babakuye muri taxi barimo, babatwara ku biro bya Polisi, baraharara.”

Mu gihe bari bafungiwe muri Gereza nkuru ya Gitega, muri Kamena baburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Gitega, basobanura ko nta kindi cyabajyanye mu Burundi keretse gutaha ubukwe, ariko Ubushinjacyaha bwo kukomeza gusobanura ko ari ba maneko.

Tariki ya 22 Kanama, urukiko rwa Gitega rwanzuye ko Nyirahabineza na Nzeyimana ari abere, ariko ntibahise barekurwa kuko Ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo kujurira, nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abyemeza.

Nyuma y’aho Ubushinjacyaha butajuriye, tariki ya 29 Kanama, Minisiteri y’Ubutabera yategetse Umuyobozi wa Gereza ya Gitega gufungura aba Banyarwandakazi, ashingiye ku cyemezo cy’urukiko, na we ahita acyubahiriza.

Ubwo aba Banyarwandakazi bafungurwaga, bagiye gucumbika mu nshuti i Gitega. Ibyangombwa byabo birimo pasiporo byakomeje gufatirwa, ariko ubunganira mu mategeko akomeza kubavuganira.

Kuri uyu wa 3 Nzeri, Leta y’u Burundi yasubije Nyirahabineza na Nzeyimana ibyangombwa byabo kugira ngo batahe mu Rwanda.

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye, byagaragaye kenshi ko umutekano w’abava i Kigali bajya i Bujumbura cyangwa Gitega utizewe kuko kenshi baba bacungirwa hafi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu.

U Burundi bushinja u Rwanda gushaka kubuhungabanyiriza umutekano ariko rwabiteye utwatsi kenshi, rusobanura ko ibyo birego bidafite ishingiro, runashimangira ko rushyize imbere kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments