Mu ijoro ryo ku wa 27 Nzeri 2025 muri Kigali Universe habereye igitaramo ‘World Champs Night Life’ cyo guherekeza shampiyona y’Isi y’amagare ryari rimaze icyumweru ribera mu Mujyi wa Kigali, ahari hatumiwe abahanzi barimo Nviiri the storyteller na Bensoul bo muri Kenya.
Mu bahanzi bagombaga gufatanya na Nviiri the storyteller na Bensoul batangajwe mbere y’uko igitaramo kiba, barimo Kid from Kigali, Shemi na Angell Mutoni.
Mu buryo butunguranye, byarangiye Bushali yitabiriye iki gitaramo ndetse na Alyn Sano wari wagiye gushyigikira Bensoul bakoranye indirimbo ‘Chop chop’ basohoye mu mezi abiri ashize.
Uretse gukorana indirimbo na Alyn Sano, Bensoul wataramiye i Kigali amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda mu mishinga y’indirimbo, uyu akaba yarifashishije The Ben na Ariel Wayz kuri album ye ’The Party & The After Party’.
Si ubwa mbere Nviiri the storyteller agiye gutaramira i Kigali kuko mu 2024 yitabiriye igitaramo cya Kivumbi King cyabereye muri Kigali Universe.
Nviiri The Storyteller ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi wa gitari wamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yinjiraga muri Sol Generation Records, sosiyete y’umuziki yashinzwe n’itsinda rya Sauti Sol.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Extravaganza’ yatumye amenyekana muri Afurika no hanze yayo. Ubu afite imyaka 34, akaba akunze kuririmba injyana za Afropop, Soul na R&B.





