Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROBwa mbere, Lydia Jazmine yageze mu Rwanda yemeza ko ari igihugu cy’abasekuruza...

Bwa mbere, Lydia Jazmine yageze mu Rwanda yemeza ko ari igihugu cy’abasekuruza be

Lydia Jazmine uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda, yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 15 Ukwakira 2025, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE ahamya ko yishimiye kugera bwa mbere mu gihugu gikomokamo ababyeyi be.

 

Uyu mukobwa ari mu rugendo rw’iminsi mike mu Rwanda aho agiye gufatira amashusho y’indirimbo ye ‘True love’ yakoranye na Bwiza.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, Lydia Jazmine yavuze ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere icyakora yemeza ko ikirere cyaho kimeze nk’icyo muri Uganda.

Ati “Ni igihugu cyiza nahakunze, ibijyanye n’ikirere ntabwo bitandukanye n’iwacu, mwakoze cyane kunyakira. Nkigera ku kibuga cy’indege kugera hano nabonye abantu beza ndatekereza aha hazaba mu rugo hanjye ha kabiri.”

Lydia Jazmine yavuze ko indirimbo ‘True love’ agiye gufatira amashusho, yakozwe ku bujyanama bw’abasanzwe bareberera inyungu ze bari basanzwe bakunda Bwiza bituma gukorana kwabo byoroha.

Ku rundi ruhande uyu mukobwa yavuze ko yishimira bikomeye uburyo umuziki w’u Rwanda uri gukura byihuse.

Ubwo yari abajijwe niba hari abavandimwe yaba afite mu Rwanda, Lydia Jazmine yavuze ko mu by’ukuri ari inkuru ndende ariko ababyeyi be ariho bakomoka.

Ati “Ni inkuru ndende ariko ababyeyi babyara data umbyara bavuka hano, icyakora ku bw’amahirwe make bitabye Imana tutaganiriye, ntekereza ko nkeneye gushaka amakuru yisumbuye kuri ayo mateka.”

Uretse gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Bwiza, Lydia Jazmine yavuze ko yifuza kuva i Kigali amenyekanishije album ye nshya ’The one and only’ mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, akanahura n’abandi bahanzi.

Lydia Jazmine ari i Kigali muri gahunda zo gufata amashusho y’indirimbo ye ‘True love’ yakoranye na Bwiza
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments