Sanae Takaichi yatorewe kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani, Liberal Democratic Party (LDP), bimuha amahirwe yo kuba yaba Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore iki gihugu kigize.
Sanae Takaichi yatowe nk’umuyobozi w’ishyaka ILDP kuri uyu wa Gatandatu.
Takaichi wahoze ari Minisitiri w’Umutekano n’uw’Ubukungu, azwi nk’umwe mu banyapolitiki bagendera ku mahame ya kera mu Buyapani, asimbuye Shigeru Ishiba, wari umaze igihe ayobora guverinoma ariko ishyaka ryari ritangiye gutakaza icyizere cy’abaturage kubera gutsindwa mu matora aheruka.
Mu matora yo mu ishyaka, Takaichi yatsinze Shinjiro Koizumi, Minisitiri w’Ubuhinzi akaba n’umuhungu w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Junichiro Koizumi.
LDP iracyafite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo bikaba bigaragara ko Takaichi ashobora kwemezwa nka Minisitiri w’Intebe mu matora ateganyijwe hagati muri uku kwezi.
Naramuka atorewe kuba Minisitiri w’Intebe, Takaichi azaba yanditse amateka nk’umugore wa mbere uyoboye u Buyapani, igikorwa gisobanuye impinduka ikomeye mu gihugu kigaragaramo ubuyobozi bushingiye cyane ku bagabo.