Tuesday, October 7, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUZIMABwa mbere mu Rwanda abaganga bakuye igice gifite kanseri mu mubiri w’umuntu...

Bwa mbere mu Rwanda abaganga bakuye igice gifite kanseri mu mubiri w’umuntu batamubaze

Abaganga b’inzobere bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali babashije gukura mu mubiri w’umuntu agace gafite kanseri mu rura runini batamubaze nk’uko byari bisanzwe, ahubwo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya ‘Endoscopic Submucosal Dissection (ESD)’.

 

Ubutumwa ibi bitaro byanyujije ku rubuga rwa X bugira buti “Itsinda ryacu ryabashije bwa mbere gukura kanseri ikiri ntoya mu rura runini. Ibi byarinze uwo murwayi ko habaho gushiririza iyo kanseri cyangwa kubaga urura rwe runini ngo ajye yitumira ahandi.”

ESD ni uburyo bwo gukura igice gifite kanseri ikiri ku rwego rwo hasi mu myanya igize urwungano ngogozi nko mu gifu, urura runini n’ibindi bice hatabayeho kubibaga.

Ubwo buryo bukoreshwa mu kuvura kanseri ikiri ntoya itaratangira gukwirakira mu rugingo yafashe.

Uburyo ESD ikorwamo ni ugufata ‘tube’ iriho camera n’utundi dukoresho bijyana bakayinjiza mu mubiri bayinjujije ahaca imyanda yo mu musarane noneho bakayigeza aho babonye ya kanseri.

Iyo ‘tube’ iba ihuje na mudasobwa zabugenewe kandi irimo n’inzira inyuramo amashusho y’ako kanya ya camera iri gufata ku buryo abaganga babona neza aho kanseri iri kandi bakabasha kuyikuramo badakomerekeje ibindi bice.

Iyo agace gafite kanseri bamaze kugakuramo bagasohora hanze bakajya kugapima muri laboratwari ngo bamenye neza niba ishizemo.

Uburyo bwa ESD butanga amahirwe yo kuba uwabukorewe yakira kanseri mu gihe yari ikiri ntoya cyane ariko akomeza gufata imiti no kwisuzumisha byagaragara ko nta bimenyetso byayo akigaragaza bikemezwa ko yakize burundu.

Ni ukuvuga ko gukoresha ESD bitavura kanseri buri gihe ahubwo icyo biba bifashije ni uko ari ubuvuzi buba busimbuye kuyishiririza ndetse n’izindi ngorane nko kuba uyirwaye yabagwa ku nda ngo ajye ahitumira mu gihe kanseri yafashe mu rura runini.

Bwa mbere mu Rwanda abaganga babashije gukura igice gifite kanseri mu mubiri w’umuntu batamubaze
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments