Umushumba wa Kiliziya Gatolika kw’isi Papa Leon azasura ibihugu bine bya Afurika hagati ya tariki 13 na 23 Mata(4) nk’uko byatangajwe na Vatican kuri uyu wa gatatu.
Ni uruzinduko rwe rwa mbere rwo hakurya y’inyanja agiye gukora muri uyu mwaka, ku mugabane aho Kiliziya Gatolila ikura kurusha ahandi hose ku isi.
Muri urwo ruzinduko, azasura Algeria, Angola, Guinée Equatoriale na Cameroun kandi byitezwe ko imbaga y’abantu benshi izajya kumureba aho azajya agera.
Biteganyijwe ko Papa azaganira n’abaturage n’abategetsi ku iterambere, amahoro, n’umuhate mu biganiro hagati y’Abagatolika n’Abasilamu.
Umunyamerika Robert Francis Prevost wahawe izina rya Leo XIV, yatowe muri Gicurasi(5) ishize asimbura Francis ku bushumba bwa Kiliziya ifite abayoboke barenga miliyari 1.4 ku isi.
Kugeza ubu amaze gukora urugendo rumwe rwa kure aho umwaka ushize mu Ugushyingo(11) n’Ukuboza(12) yasuye ibihugu bya Liban na Turkiya, mu ruzinduko mbere na mbere rwari rwarateguwe na Francis.
Uruzinduko rw’uyu papa muri Afurika rwerekana umwanya Kiliziya iha uyu mugabane ufite 20% by’abakristu gatolika bo ku isi, nk’uko imibare ya vatican ibigaragaza.
Papa wa Kiliziya Gatolika yaherukaga gusura Afurika mu 2023 ubwo Francis yasuraga Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Nagera muri Algeria, Leo azaba ari we Papa wa mbere mu mateka usuye iki gihugu cy’abaturage miliyoni 47 biganjemo Abasilamu.
Leo, nk’uwihayimana uva mu muryango w’aba-Augustine, afite ubushake bwihariye bwo gusura icyo gihugu.
Mutagatifu Augustine wa Hippo wo mu kinyajana cya kane, uri mu bakomeye mu ntangiriro z’ukwemera kwa gikristu, yakomokaga mu gace ubu kari muri Algeria.


