Inkuru ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga n’ijyanye n’abari abayobozi bakuru b’ibigo bya WASAC Group bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha bakurikiranyweho.
Abo ni uwari Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Munyaneza Omar, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo akaba yaranayoboye WASAC Utility, Umuhumuza Gisèle na Murekezi Dominique wari Umuyobozi wa WASAC Development n’abandi babiri bafunguwe by’agateganyo.
Uretse Prof. Omar Munyaneza wari wamenyekanye ko yatawe muri yombi, abandi bafashwe nyuma ye ndetse ntibyamenyekana cyane mu itangazamakuru kugeza urubanza rwabo rubaye.
Abo bayobozi bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, ishimishamubiri, kudasobanura inkomoko y’umutungo no kwaka, kwakira cyangwa gutanga bidakwiye amafaranga arenze ateganyijwe.
Muri byo harimo ibyo bahuriyeho ndetse n’ibyo umuntu aregwa ku giti cye.
Ibyaha bibiri bahuriyeho ni ugukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo, ikimenyane n’urwango byakozwe bishingiye ku bakozi 48 bahawe akazi muri WASAC.
Ubwo WASAC yari imaze kugabanywamo ibigo bitatu, yahise ikenera abakozi bagomba gushyirwa muri ibyo bibiri byari bivutse ndetse n’abandi bashoboraga guhindurirwa inshingano bakoherezwa muri ibyo bishya.
Ubuyobozi bwa WASAC burangajwe imbere na Prof. Omar Munyaneza ngo bwatekereje uko hatangwa akazi kandi mu buryo bwihuse abakozi bakaboneka.
Ikibazo cyagaragajwe n’Ubushinjacyaha ni uko abo bakozi bakoreshejwe ibizamini by’akazi n’itsinda ry’abantu baturutse hanze ya WASAC biganjemo abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kandi byari binyuranye n’Itegeko rigenga abakozi muri WASAC ‘HR Policy’.
Muri abo bakozi harimo abo buri muyobozi yagiye afasha bagakora ibizamini ndetse bakanatsinda bagahabwa akazi.
Nko kuri Prof. Omar Munyaneza bivugwa ko yahaye akazi uwitwa Mungwakuzwe Dieudonné ngo bakoranye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko ikizamini yakoze cyateguwe na Prof. Omar Munyaneza ndetse yanasabye ko umwanya ujya gushyirwa ku isoko hagenderwa ku bisabwa bihwanye neza n’ibyo uwo yari yujuje.
Uwo Mungwakuzwe ngo yakoze ikizamini aragitsinda ndetse ahabwa akazi ariko ngo umwanya yari yakozeho ikizamini ntiyaba ari wo ahemberwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko Mungwakuzwe yahembwe amafaranga y’umurengera arenze ayateganywaga ku mwanya yari yatsindiye kuko ngo yahembwaga arenga miliyoni 1,6 Frw na ‘Lump sum’ ya miliyoni 1,8 Frw buri kwezi kandi yakagombye guhabwa miliyoni 1,2 Frw na Lump sum y’ibihumbi 297 Frw.
Hari n’abandi bagaragazwa n’Ubushinjacyaha bivugwa ko Prof. Omar yafashije kubona akazi.
Kuri Umuhumuza, Ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ko uwitwa Rasana Ndahiro Eric akora ikizamini cy’akazi ku mwanya w’Umugenzuzi w’imbere mu kigo kandi atari yujuje ibisabwa akaba ari we utsinda ibizamini ndetse akanahabwa amasezerano y’akazi kandi atari yujuje ibyasabwaga birimo impamyabumenyi ya A0 na CCA level 2 cyangwa CPA Level 2 kandi ari byo byasabwaga.
Abo bayobozi kandi bashinjwa ko bagize uruhare mu gutanga akazi ku banyeshuri 22 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda na INES Ruhengeri bavuga ko ari bo bahize abandi kandi ngo byagaragaye ko atari bo bari babaye indashyikirwa.
Banashinjwa kandi kugira uruhare mu kuzamura abakozi mu ntera mu buryo bunyuranye n’amategeko abandi bagahindurirwa inshingano.
Kuri iyo ngingo, Prof. Omar Munyaneza, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yagize uruhare mu gutuma bamwe mu bakozi bajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku gahato kandi igihe cy’abo giteganywa n’itegeko kitaragera.
Bwagaragarije urukiko ko Prof. Munyaneza ngo yagiye yandikira bamwe muri abo bakozi abamenyesha ko bagomba kuva muri WASAC bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru ngo bagaha umwanya abakiri bato.
Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bugaragaza harimo ubutumwa yandikiranaga na bo, uko yagiye abahamagara ndetse n’ubuhamya bwa bamwe muri abo bakozi ba WASAC n’ibindi.
Mu rubanza rwe, yaburanye agaragaza ko nta ruhare yabigizemo kuko ntaho yari ahuriye na byo, akavuga ko ibyo bireba Umukozi ushinzwe abakozi.
Yavuze ko ku bijyanye no gutanga akazi ku bakozi 48, abanyeshuri 22 n’abahinduriwe inshingano atabikoze wenyine kuko yafatanyije n’abari bayoboye ibigo bitatu bya WASAC bityo ko adakwiye kubibazwa wenyine.
Ku byaha byo gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite no gufata icyemezo gishingiye ku cyenewabo, Umuhumuza ashinjwa kugira uruhare mu guha akazi ba bakozi no kuzamura mu ntera abakozi abandi bagahindurirwa umwanya mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho hari bamwe bagiye bahabwa n’imyanya ngo badafitemo uburambe cyangwa bigiye.
Ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro Umuhumuza akurikiranyweho, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuva muri 2021 agiye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC kugeza muri 2023, ihawe Prof. Omar Munyaneza, imodoka ye yayiretse agatangira gukoresha iya WASAC igenewe umuyobozi, baha byose kandi agatwarwa n’umushoferi w’Ikigo.
Ubusanzwe ngo iyo umuyobozi ahawe imodoka ihabwa byose amafaranga atangwa yo gufasha abandi mu biyigendaho cyangwa bigenda mu ngendo azwi nka Lump sum ntabwo ayahabwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo imodoka yakoreshaga yari iy’ikigo kandi igakorerwa byose, WASAC yamwishyuye “Lumpsum” ingana na miliyoni 97 Frw kandi ngo ataragombaga kuzihabwa kuko yari yahisemo gukoresha imodoka y’ikigo kandi ihabwa byose.
Mu kubyireguraho, Umuhumuza yavuze ko ubwo yahabwaga inshingano z’umuyobozi, yahawe imodoka kandi ko atigeze asobanurirwa uburyo ikoreshwa.
Yavuze ko ingendo zose yakoze zari mu rwego rw’akazi kandi imodoka yari igenewe umuyobozi Mukuru.
Umuhumuza wayoboraga WASAC Utility kandi ni we wari ushinzwe Ingengo y’Imari ya WASAC Group, akaba ashinjwa kugira uruhare mu kwishyura arenga miliyoni 20 Frw yahawe Mungwakuzwe Dieudonné yahembwaga kandi umwanya yari yatsindiye utaramwemereraga guhabwa ibihembo bingana bityo.
Murekezi Dominique uyobora WASAC Development we akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, bishingiye kuri cya cyemezo cyo gutanga akazi ku bagera kuri 48 kandi ibizamini byateguwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Murekezi na Umuhumuza bireguye bagaragaza ko icyo cyemezo cyafashwe bigizwemo uruhare n’uwari Umuyobozi Mukuru, Prof. Omar Munyaneza ngo kuko ari we wabibaganirije nk’icyifuzo bagashiduka byashyizwe mu bikorwa.
Murekezi we yavuze ko ibizamini yagizemo uruhare ari ibya Interview kandi ko byagenze neza bityo ko atabazwa ibyabanje bitagenze neza.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwategetse ko abo bayobozi batatu bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyo cyaha.
Babiri bararekuwe
Urukiko rwategetse ko Mungwakuzwe Dieudonné, Ubushinjacyaha burega icyaha cyo kwaka, kwakira cyangwa gutanga bidakwiye amafaranga arenze ateganyijwe yaturutse ku mushahara yahembwaga kandi umwanya yakoragaho utari uyakwiye afungurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma agikekwaho.
Uyu Mungwakuzwe ni we bivugwa ko yahawe akazi na Prof. Munyaneza Omar akanahembwa amafaranga y’umurengera.
Urukiko rwasanze atari we wishyize mu kazi, kuba yarashyize umukono ku masezerano y’akazi, kuba atari we wihembaga kandi ko yagiye mu kazi yakoze ikizamini akanagitsinda bityo ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyo cyaha.
Uyu ureganwa na Prof. Munyaneza yafunguwe by’agateganyo ku wa 3 Nzeri 2025.
Undi warekuwe n’Urukiko by’Agateganyo ni Mugwaneza Vincent de Paul wari ushinzwe imishinga yo gusaranganya amazi muri WASAC.
Mugwaneza uregwa mu rubanza rwe rwihariye, akurikiranyweho ibyaha birimo ishimishamubiri, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, urwango, icyenewabo no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Ubushinjacyaha bwari bwatanze ibimenyetso bugaragaza ko yajyaga akoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina abakobwa n’abagore bagiye gukora imenyerezamwuga muri WASAC abizeza ko azabashakira akazi.
Bwagaragaje ubuhamya bw’abagera kuri batanu banahawe kode mu rwego rw’umutekano wabo barimo MN, RTC, BIF, MG n’abandi ngo bemeza ko baryamanye, akanabafasha kubona akazi.
Muri bo MN we ngo yamwizezaga ko bazabana amubwira ko ari umusore kandi ari umugabo bakaba baramenyanye ubwo yajyaga muri WASAC agiye gukora imenyerezamwuga.
Ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso birimo ubuhamya bw’abo bakobwa n’abagore ndetse n’ubutumwa bakundaga kugenda bandikirana na Mugwaneza bukavuga ko butabereye umuyobozi kandi buganisha ku ishimishamubiri.
Mugwaneza kandi aregwa icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gishingiye kuri miliyoni 25 Frw yari afite iwe ariko ngo yananiwe gusobanura inkomoko yayo.
Mu iburanisha ryabereye mu muhezo, yasobanuye ko ayo mafaranga yayagurijwe n’inshuti ye yitwa Bikorimana Aimable ngo kuko yari agiye kwishyura enjeniyeri wamwubakiraga.
Urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma icyo cyaha agikekwaho rushingiye no ku buhamya bwa Bikorimana kandi Ubushinjacyaha bukaba butaragaragaje ibimenyetso bibuvuguruza kandi ko nta gitangaza ko umukozi wahembwaga arenga miliyoni 3 Frw ku kwezi yagurizwa ayo mafaranga.
Ku cyaha cy’ishimishamubiri, urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko abavuga ko yakibakoreye yabashakiye akazi koko, rushingiye ku mvugo z’abatangabuhamya zirimo izivuguruzanya, abavuga ko atari umuyobozi wabo n’abandi basobanura uko bagiye babona akazi atabigizemo uruhare nubwo bari bafitanye ubushuti.
Ibyo rwabishingiyeho rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye.


