Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOByiringiro Lague yateye umugongo Rayon Sports yamugaruye i Kigali

Byiringiro Lague yateye umugongo Rayon Sports yamugaruye i Kigali

Byiringiro Lague wifuzwaga na Rayon Sports, yayiteye umugongo, asinya amasezerano y’umwaka n’igice muri Police FC avuye muri Sandviken IF yo muri Sweden.

Amakuru IGIHE ifite ni uko isinya ry’uyu mukinnyi ryari rikomeye cyane ndetse ryabanje kugorana.

Nyuma y’aho Sandviken IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Sweden itangaje ko yatandukanye na Byiringiro, Rayon Sports yasamiye mu kirere iyi nkuru maze itangira kugirana ibiganiro na we.

Uyu mukinnyi yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2025 aje kuvugana na Gikundiro cyane ko ari na yo yamuhaye itike y’indege.

Ubwo yageraga ku Kibuga Mpuzahamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe na Mushimire Claude ushinzwe ibikorwa bibyara inyungu muri Rayon Sports.

Bahise berekeza ku i Rebero aho muri iyi minsi Rayon Sports iri gukorera. Gusa mu buyobozi bw’iyi kipe hari igice cyashakaga uyu mukinnyi n’ikindi kitamushaka.

Icyakora abakomeye muri Gikundiro bo bamushakaga ndetse Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Paul Muvunyi na Perezida w’ikipe, Twagirayezu Thaddée bari bemeye kwishyura amafaranga yasabaga.

Mu masaha y’umugoroba Police FC yinjiye muri iri soko n’imbaraga nyinshi, abayobozi bayo bakuru batwara Byiringiro mu modoka bagirana ibiganiro, birangira bujuje ibyo yabasabaga ni ko gushyira umukono ku masezerano y’umwaka n’igice.

Icyakora, uyu mukinnyi afite akazi gakomeye ko kuzahanganira umwanya n’abakinnyi benshi Police FC isanganywe imbere barimo Mugisha Didier, Hakizimana Muhadjiri, Chukwuma Odi, Kirongozi Richard n’abandi.

Byiringiro yari amaze imyaka ibiri muri Sandviken IF yagezemo muri Mutarama 2023. Icyo gihe yasinye amasezerano y’imyaka ine gusa mu buryo bw’ubwumvikane, impande zombi ziherutse kwemeranya kuyasesa.

Byiringiro Lague aheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suède

Byiringiro Lague wanyuze muri APR FC, yasinye amasezerano y’umwaka n’igice muri Police FC
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments