Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGACanada: Abana 37 bahawe amasakaramentu na Antoine Cardinal Kambanda

Canada: Abana 37 bahawe amasakaramentu na Antoine Cardinal Kambanda

Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, amaze iminsi muri Canada mu mijyi ya Ottawa na Montreal. Yayoboye misa yitabiriwe n’Abanyarwanda barenga 1000.

 

Antoine Cardinal Kambanda yari muri Canada kuva ku wa 12-16 Nzeri 2025. Yari mu butumwa bwa Vatican muri Amerika y’Amajyaruguru.

Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Washington DC akomereza i Ottawa Abanyarwanda barenga 1000 bo mu mijyi ya Ottawa na Montreal bitabira misa yari ayoboye.

Byatumye abana 37 bahabwa amasakaramentu arimo irya Batisimu, iry’Ukarisitiya n’iry’Ugukomezwa.

Antoine Cardinal Kambanda yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kunga ubumwe, gukomera ku ndagagaciro nyarwanda no gukomeza umuryango nk’izingiro ry’uburezi n’umuco.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, na we yitabiriye iyi misa, asaba abayitabiriye gukomeza umuco w’ubumwe no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Abanyarwanda baba muri mijyi ya Ottawa, Gatineau, na Montreal bagaragaje uburyo batewe ishema n’umuco wabo, ndetse bagaragaza ko bazakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda.

Abarenga 1000 bo muri Canada bitabiriye misa yayobowe na Antoine Cardinal Kambanda

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments