Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja ni umwe mu bihumbi by’abitabiriye igitaramo cyatumiwemo Chorale ‘Ambassadors of Christ’, cyabereye muri Kampala Serena Hotel ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025.
Umwe mu banyamakuru bari muri Kampala Serena Hotel yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cyanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro banyuranye barimo abadipolomate n’abayobozi mu Ishyaka NRM.
Iki gitaramo cyiswe ‘This far by grace’ cyari kigamije kwizihiza imyaka 37 umuhanzi Mwalimu Ssozi Joram amaze akora umuziki, akaba yarifuje kubana na Chorale ‘Ambassadors of Christ’.
Iyi Chorale yatangiriye urugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda nyuma y’ibihe igihugu cyari kivuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri icyo gihe ubutumwa bw’iyi Chorale bwibanze ku gusana imitima.
Mu bihugu bamaze kuvugamo ubutumwa bwiza harimo Zambia, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi n’ibindi.



