Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUCol Anthony Kyakabale wahungiye mu Rwanda agashaka guhirika Museveni, yapfuye

Col Anthony Kyakabale wahungiye mu Rwanda agashaka guhirika Museveni, yapfuye

Col Anthony Kyakabale, umwe mu bigeze kwigomeka ku butegetsi bwa Museveni agahungira no mu Rwanda, yapfuye aguye muri Suède.

 

Uyu mugabo ni umwe mu bari inshuti na Museveni ubwo yajyaga ku butegetsi, ndetse yarwanye urugamba rwamugejeje ku buyobozi. Kyakabale yinjiye mu gisirikare mu 1980.

NRM imaze gufata ubutegetsi, yahawe ipeti rya Lieutenant Colonel, gusa mu ntangiriro za 2000 atangira kugirana ibibazo na Museveni aribyo byatumye ahungira mu Rwanda.

Mu 2001, Kyakabale yageze ku butaka bw’u Rwanda atangaza ko agiye gushoza intambara ku gihugu cye.

U Rwanda rucyumva amagambo ye, rwihutiye kumwamaganira kure, ruvuga ko adakwiriye kwitwaza kuba yarakiriwe mu gihugu, ngo yihishe inyuma y’umudendezo afite hanyuma ajye guhungabanya igihugu gituranyi.

Itangazo ry’u Rwanda ryo ku wa 4 Nyakanga 2001, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeye kumwakira mu gihugu nk’igikorwa cy’ubugiraneza. Guverinoma y’u Rwanda ntizigera yemera iteshagaciro ry’uko kwakirwa neza ngo gukoreshwe mu bikorwa bya politiki bibangamira umuturanyi”.

Icyo gihe abasirikare bakuru bagera kuri 50 ba Uganda ni bo bari bahunze igihugu cyabo, ariko bageze mu Rwanda, rubakurira inzira ku murima, rubamenyesha ko badashobora gukoresha ubutaka bwarwo mu gutera igihugu baturutsemo.

Kyakabale yavuye mu Rwanda nyuma y’igihe gito, ajya muri Suède aho yabaga guhera mu 2003.

Mu 2015, yasubiye muri Uganda, agirana ibiganiro na Museveni, byavuyemo kumuha imbabazi. Nyuma y’umwaka umwe, Museveni yamuzamuye mu ntera amuha ipeti rya Colonel, arangije amushyira mu kiruhuko cy’izabukuru.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments