Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAColonel Randrianirina yarahiriye kuyobora Madagascar

Colonel Randrianirina yarahiriye kuyobora Madagascar

Colonel Michael Randrianirina wayoboye igikorwa cyo gukura Andry Rajoelina ku butegetsi bwa Madagascar, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025 yarahiriye kuyobora iki gihugu by’agateganyo mu gihe hataraba amatora.

 

Umuhango w’irahira wabereye mu rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Madagascar, mu Murwa Mukuru, Antananarivo. Witabiriwe n’abofisiye mu nzego z’umutekano n’abahagarariye abaturage.

Uyu musirikare yasezeranyije abaturage ba Madagascar ko azakora neza imirimo ashinzwe nk’Umukuru w’Igihugu, ati “Ndahiye ko nzakora imirimo nahawe, nshyire imbaraga zanjye zose mu guharanira no gukomeza ubumwe bw’abenegihugu n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

Col Randrianirina wari wambaye imyambaro ya gisivili, yatangaje ko umuhango wo kurahirira kuyobora Madagascar watangije ibihe bishya by’amateka ku gihugu cyabo, yizeza abaturage gukosora ibyagendaga nabi.

Uyu musirikare yayoboraga umutwe w’ingabo zidasanzwe uzwi nka CAPSAT. Yakuyeho ubutegetsi bwa Rajoelina tariki ya 14 Ukwakira 2025, nyuma y’iminsi itatu yifatanya n’abaturage bari mu myigaragambyo kuva mu kwezi gushize.

Imyigaragambyo yatangijwe n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri tariki ya 25 Nzeri. Rwasabaga ubutegetsi bwa Rajoelina gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi, ibyugarije urwego rw’ubuzima no kurandura ruswa yashinze imizi.

Aho kumva ibyifuzo by’abaturage, Rajoelina yategetse abashinzwe umutekano guhangana na bo kugira ngo bahagarike imyigaragambyo. Uku guhangana kwapfiriyemo abasivili 22, hakomereka benshi.

Tariki ya 11 Ukwakira, Col Randrianirina yatangaje ko abasirikare be batazongera kubahiriza amabwiriza ya Rajoelina yo guhohotera abaturage, ahubwo ko bagiye kwifatanya na bo mu myigaragambyo.Ubwo CAPSAT yageraga hagati muri Antananarivo, Rajoelina yahunze uyu mujyi, ava muri Madagascar tariki ya 13 Ukwakira. N’ubu aracyari mu buhungiro ariko igihugu aherereyemo ntikizwi. Aracyahamya ko ari we Mukuru w’Igihugu wemewe n’amategeko.

Col Randrianirina yashyize umukono ku ndahiro yo kuyobora Madagascar
Colonel Michael Randrianirina yarahiriye mu rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments