Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa rikorera mu Bufaransa (CPCR: Collectif des Parties Civiles Rwandaises), ryamaganye icyifuzo cya Kabuga Félicien wifuza ko yakwakirwa n’u Bufaransa nyuma y’uko Urukiko rwa IRMCT rugaragaje ko adashobora kuburanishwa kubera ibibazo by’uburwayi.
Mu 2023, urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwafashe icyemezo cyo guhagarika kuburanisha Kabuga, rusobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’impamvu z’uburwayi. Kuva icyo gihe kugeza ubu, aracyafungiwe i La Haye mu Buholandi kuko habuze igihugu cyemera kumwakira.
Kabuga wari umushoramari ukomeye mu Rwanda, yabaye umwe mu baterankunga ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu byo yashinjwe harimo gutumiza mu mahanga toni nyinshi z’imihoro, yifashishijwe mu kwica Abatutsi.
Umunyamategeko we Me Emmanuel Altit yagaragarije IRMCT ko uwo yunganira yifuza kwakirwa n’u Bufaransa nk’igihugu kirimo umuryango we kugira ngo amarane nawo iminsi ye ya nyuma cyane ko ageze mu zabukuru.
Abavoka be batangiye inzira y’ubutabera aho basabye urukiko kuba rwakwemeza ko Kabuga yakirwa mu Bufaransa.
Me Altit yavuze ko mu gihe byaba binemejwe n’urukiko hazakenerwa uruhushya rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hamwe n’iy’ubutegetsi bw’Igihugu.
Yagaragaje ko iyo nzira ishobora gufata amezi 8 kugeza ku 10.
CPCR yamaganye bikomeye icyo cyifuzo cya Kabuga, igaragaza ko ari nko gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “CPCR yamaganye bikomeye icyifuzo kidasobanutse kandi kidashobora kwihanganirwa cya Félicien Kabuga cyo kwiyitirira ko yatumijwe mu Bufaransa. Iki gikorwa ni ugutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni igitutsi ku muntu wese wiyemeje gukurikiza ubutabera.”
Yibukije ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rwonyine rwemeye kumwakira nubwo we akomeje kubyanga.
IRMCT ku wa Gatanu tariki ya 28 Nzeri 2025 hagaragajwe ko hari raporo yerekana ko Kabuga adashobora gukora urugendo rurerure mu ndege.
CPCR yongeye kugaragaza ko ubusabe bwa Kabuga buje nyuma y’ukwezi umuryango wa Zigiranyirazo Protais uheruka kugwa muri Niger utanze ikirego usaba ko yashyingurwa mu irimbi rya Orléans.
Wakomeje ugaragaza ko iyo mpurirane atari impanuka ahubwo ko guhera mu 1994 u Bufaransa bwemeye kwakira bamwe mu bategetsi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango yabo ndetse bagira n’icyizere cy’uko batazakurikiranwa n’ubutabera.
Mu 2021, raporo y’abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bufite uruhare rukomeye kandi rudashidikanywaho mu byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
CPCR yagaragaje ko yicuza kuba iki kibazo kigikomeje kugaragara no mu rwego rw’ubutabera.
Yerekanye kandi ko bidahagije kwanga ko Félicien Kabuga cyangwa abafatanyacyaha be basubira mu Bufaransa bidahagije, ahubwo no kuburanisha abakiri muri icyo gihugu bikwiye gushyirwamo imbaraga.
Uyu muryango wongeye kwibutsa ko kuva uyu mwaka watangira nta rubanza rushya rw’umunyarwanda ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangijwe kandi hari abagera kuri 35 bakekwaho ibyaha bya Jenoside.
Yakomeje ivuga ko yizeye ko guverinoma y’u Bufaransa izakora igikwiye kandi ko ari ngombwa ko hashyirwamo ubushobozi buhagije, haba mu bakozi ndetse no mu bikoresho, mu ishami ryihariye mu gukurikirana imanza za Jenoside kugira ngo abakekwaho ibyo byaha bya jenoside baburanishwe mbere y’uko bapfa cyangwa mbere y’uko basuzumwa bagasangwa barwaye indwara y’ubusaza, ikunze kuba intwaro yo guhunga ubutabera.
CPCR yagaragaje ko uretse kutemerera Kabuga kongera kwinjira mu Bufaransa hakwiye no kwirindwa andi makosa nk’ayakozwe mbere ubwo icyo gihugu cyahaga ubwihisho abagize uruhare muri Jenoside.