Henrik Sass Larsen wahoze ari Minisitiri wanabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Danemark, yakatiwe gufungwa amezi ane nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutunga amashusho ya pornographie zikoreshwamo abana.
Ku wa 1 Nzeri 2025, Henrik Sass Larsen, wahoze mu ishyaka ryaba-Democrates, anaba Minisitiri w’Ubucuruzi kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yakatiwe igifungo cy’amezi ane nyuma yo gufatanwa amafoto asaga 6,000 n’amashusho arenga 2,000 agaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abana.
Larsen yamaganye icyo gihano, avuga ko ayo mafoto n’amashusho yayakoreshaga mu iperereza rye, ku ihohoterwa yakorewe akiri muto urukiko rw’Umujyi wa Copenhagen rwanze ibyo bisobanuro, abacamanza bose bemeza ko icyaha kimuhama.
Polisi yabonye ibyo bimenyetso, ubwo yasakaga mudasobwa ze mu 2023 no mu 2024. Bimenyekana muri Werurwe 2024, ahita yirukanwa mu ishyaka rya Social Democratic Party, kugeza ubu riri ku butegetsi.
Mu rukiko Larsen w’imyaka 59, wabaye mu bigo byinshi byita ku bana mbere yo kubona umuryango wemera kumurera, yavuze ko mu 2018 yakiriye amashusho agaragaza we ubwe akorerwa ihohoterwa akiri muto.
Yabwiye abacamanza ko ayo mashusho yahise abura nyuma yo kuyareba, bityo atangira gushakisha ku mbuga nkoranyambaga uwihishe inyuma yayo, gusa yavuze ko yicuza kuba ataramenyesheje polisi.
Umushinjacyaha Maria Cingari yatangaje ko anyuzwe n’ibyavuye m’urubanza, yongeraho ko nta mpamvu nimwe ishobora gusobanura cyangwa kwemerera uwo ariwe wese gutunga amashusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.
Muri Danemark, gutunga amashusho yerekana ihohoterwa rikorerwa abana ntibyemewe, ndetse bihanwa n’amategeko igihano gishobora kugera ku myaka ibiri y’igifungo.