Umuraperi akaba n’umushoramari mu muziki Sean “Diddy” Combs w’imyaka 55, yakatiwe n’urukiko rwo muri Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igifungo cy’imyaka ine, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gucuruza abagore mu bihugu bitandukanye kugira ngo bashorwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibiyobyabwenge.
Ni igihano yakatiwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Ukwakira 2025, aho uretse gufungwa imyaka irenga ine, Combs yanakatiwe no kwishyura amande angana na n’ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika.
Urubanza rwe rwamaze ibyumweru birindwi, rukurikirwa n’imbaga y’abantu benshi, aho abashinjacyaha bamushinjaga gukoresha ububasha bwe n’icyubahiro afite mu muziki kugira ngo akoreshe abagore, abajyana mu byo yise “freak offs”, ari byo birori by’imibonano mpuzabitsina byabaga biherekejwe n’ibiyobyabwenge n’ihohotera.
Mu ijambo yabwiye umucamanza Arun Subramanian mbere yo guhabwa igihano, Combs yavuze ko ibyo yakoze ari “ibiteye isoni,” asaba imbabazi ku bagore yahohoteye ndetse n’umuryango we harimo abana be barindwi na nyina.
Yagize ati “Nshishijwe bugufi kandi ndashenguwe…Ndiyanga ubu ngubu. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima ni cyo cy’ingenzi navuga ubu ngubu.”
Ariko umucamanza Subramanian yavuze ko ibyo gusaba imbabazi bidahagije, ashimangira ko Combs “yakoresheje ububasha yari afite ku bagore yavugaga ko akunda, ariko akabababaza ku mubiri, ku mutima no ku mitekerereze.”
Mu gihe cyo gusomerwa urubanza, Combs yagaragaje amarangamutima atandukanye, aho yashimye abamwunganira ubwo yinjiraga mu rukiko, ariko agera aho agaragaza agahinda n’umujinya ubwo umushinjacyaha yasobanuraga uburyo yakoreye urugomo abagore. Abana be batandatu bari aho, bamwe barira ubwo basabiraga se imbabazi imbere y’umucamanza.
Mu ibaruwa y’amapaji ane yandikiye umucamanza mbere y’urubanza, Combs yari yasabye imbabazi, avuga ko yemera amakosa yakoze. Ati “Ibi byabaye imyaka ibiri ikomeye cyane mu buzima bwanjye, kandi nta wundi nshobora kurega uretse njye ubwanjye.”
Abashinjacyaha bavuze ko bari biteze ko umwe mu bagore bareze Combs azatanga ubuhamya mu rukiko ku munsi w’urubanza, ariko ntibyakunda nyuma yo kuvuga ko yatewe ubwoba n’ubutumwa bwanditswe n’abunganira Combs busenya isura y’abarega.
Icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu gishobora kuba gihindura byinshi ku buzima bw’uyu muhanzi wari uzwi nk’umwe mu banyabigwi bakomeye mu muziki wa Hip Hop no mu ishoramari muri Amerika.
Ku rundi ruhande, igihano yahawe gitandukanye n’icyo Ubushinjacyaha bwamusabiraga, kuko bwasabaga ko yakatirwa imyaka 11, mu gihe abamwunganira basabaga ko yakatirwa amezi 14, gusa byarangiye akatiwe igifungo cy’amezi agera kuri 50.