Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADURODiddy yasabwe gushyikiriza inzego za Leta ibikoresho biriho amashusho y’ibirori bya “Freak-Offs”...

Diddy yasabwe gushyikiriza inzego za Leta ibikoresho biriho amashusho y’ibirori bya “Freak-Offs” yakoraga

Umuririmbyi n’umushoramari mu muziki Sean “Diddy” Combs, wamenyekanye nka Diddy, yategetswe n’urukiko gushyikiriza Leta ya Amerika, amashusho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga yafatanywe mu iperereza ryamuhamije ibyaha birimo gucuruza abagore mu bihugu bitandukanye kugira ngo bashorwe mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’ibiyobyabwenge.

 

Uyu mugabo w’imyaka 55, aherutse gukatirwa igifungo cy’amezi 50 (imyaka ine n’amezi abiri) nyuma yo guhamywa ibyaha bibiri byo gutwara abantu kugira ngo bakore ubusambanyi.

Kuri ubu Urukiko rwategetse ko ashyikiriza Leta ibikoresho by’ikoranabuhanga byatahuwe mu bikorwa byo gushakisha ibimenyetso, bikekwaho kuba bifitanye isano n’ibyaha yakoze.

Nk’uko byatangajwe n’urubuga AllHipHop, Diddy agomba gushyikiriza mudasobwa, hard drives, telefoni na tablets byakuwe mu isaka ry’inzego z’umutekano ryigeze kubera mu nzu ze ziri California no muri Florida.

Muri ibyo byafashwe harimo amashusho yiswe “Ibiza Tapes”, yafatiwe mu rugendo yakoze mu 1996 ubwo yari yagiye ari gutembera hanze ya Amerika.

Abashinjacyaha bavuga ko ayo mashusho n’ibindi ari “ibikoresho byakoreshejwe cyangwa byari biteganyijwe gukoreshwa” mu bikorwa by’ubusambanyi binyuranyije n’amategeko.

Diddy yanategetswe kwemera guhara 9.000$ yafashwe ubwo yafatirwaga muri hoteli yo muri Manhattan mu 2024.

Izi “Ibiza Tapes” zagarutsweho cyane mu rukiko nk’ibimenyetso by’ingenzi mu rubanza, nubwo Diddy yagizwe umwere ku byaha byo gucura imigambi y’ubugizi bwa nabi no gucuruza abantu mu busambanyi, ariko yahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’ubusambanyi.

Abatangabuhamya barimo Cassie Ventura, wahoze ari umukunzi we, bavuze ko ayo mashusho yakundaga gukoreshwa mu bikorwa byiswe “freak-offs.

Diddy we yakomeje guhakana ibyo ashinjwa, avuga ko ibyo bikorwa byose byabaye ku bushake bw’ababigiragamo uruhare, kandi yamaze gutanga ubujurire mu Rukiko rw’Ubujurire rwa kabiri rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi icyifuzo cye cyo gufungirwa mu kigo gifungirwamo abantu badafite ibyaha bikomeye muri New Jersey aheruka gutanga, kugira ngo abe hafi y’umuryango, cyanzwe n’urukiko.

Ibi bikoresho byose byafashwe hamwe n’amashusho byamaze gushyirwa mu bubiko bwa Leta, bikurikiranwa n’Ishami rya ‘U.S. Customs and Border Protection’, nk’igice cya nyuma cy’iperereza ryamaze igihe kirekire, ryatangiriye ku gusakwa n’inzego z’umutekano.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments