Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGADonald Trump ayoboye urutonde rw’abahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’amahoro cya Nobel

Donald Trump ayoboye urutonde rw’abahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’amahoro cya Nobel

Mu gihe habura iminsi itanu ngo hatangazwe uwegukana igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Donald Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika ni we uri gahabwa amahirwe menshi yo kucyegukana ahigitse abandi banyapolitiki babiri n’imiryango ine.

 

Ibihembo byitiriwe Alfred Nobel bitangwa buri mwaka bigahabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa hirya no hinio ku Isi mu byiciro birimo icy’amahoro ari na cyo gikunze kuvugwa cyane, icy’ubuvanganzo, icy’ubukungu, icy’ubuvuzi n’ibijyanye na siyansi.

Abatsindiye ibyo bihembo muri uyu mwaka bazatangazwa kuva ku itariki 6-13 Ukwakira 2025 ariko umuhango wo kubashyikiriza ibyo bihembo uzabera i Oslo muri Norvège ku itariki 10 Ukuboza 2025.

Itariki ya 10 Ukwakira ni yo ihanzwe amaso cyane kuko ari yo izatangazwaho uwegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cya 2025.

Mu bahataniye icyo gihembo harimo Donald Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika, Perezida wa Ukraine, Vlodymir Zelensky na Yuliya Navalinaya wari umugore wa nyakwigendera Alexei Navalny utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya.

Harimo kandi umuryango w’ubutabazi wo muri Sudani witwa Sudan’s Emergency Response Rooms, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi muri Palestine (UNRWA), Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryitwa ku Mpunzi (UNHCR).

Imbuga za internet nka OLBG.com, Bet365, SkyBet, Paddy Power na Bwin zikora ubusesenguzi bw’amakuru ku buryo ibintu bishobora kugenda (bookmakers) zagaragaje uko abahataniye icyo gihembo cy’amahoro barushamwa amahirwe yo kucyegukana.

OLBG.com igaragaza ko Perezida Donald Trump ari we uza imbere mu bahabwa amahirwe yo kwegukana ibyo bihembo angana na 40%, agakurikirwa na Sudan’s Emergency Response Rooms ufite agera kuri 28,6%.

Ku mwanya wa gatatu haza Yulia Navalnaya ufite agera kuri 22,2%, agakurikirwa na UNRWA ifite egera kuri 12,5% ndetse na Volodymyr Zelenskyy uyobora Ukraine ufite 10%

Ni mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi byo bifite amahirwe ari munsi ya 5% yo kwegukana igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 2025.

Uwegukanye igihembo kitiriwe Nobel mu kiciro icyo ari icyo cyose ahabwa miliyoni 1.2 z’amadolari.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments