Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGADonald Trump yashimangiye ko kwima visa abanyeshuri b’Abashinwa ari igitutsi ku gihugu

Donald Trump yashimangiye ko kwima visa abanyeshuri b’Abashinwa ari igitutsi ku gihugu

Perezida Donald Trump yatangaje ko bitumvikana uburyo yakwima visa abanyeshuri b’Abashinwa ibihumbi 600, kuko kubakira bigamije kuzamura ubushobozi bwa kaminuza n’amashuri makuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Trump yabwiye Daily Caller ko byaba ari igitutsi ku Bushinwa kwima visa abanyeshuri ibihumbi 600 babwo kuko ari inyugu kuri kaminuza zikiyubaka muri Amerika.

Gusa bamwe mu bashyigikiye gahunda ya ‘Make Amerika Great Again’ barwanyije iyi gahunda bavuga ko imyanya ibihumbi 600 Abashinwa bazahabwa yari igenewe abana b’Abanyamerika.

Umwe ati “Njye ntabwo mbyumva…iyo ni imyanya ibihumbi 600 abana b’Abanyamerika batazigera bajyamo.”

Uwitwa Laura Loomer na we ushyigikiye gahunda ya Trump yo gusubiza Amerika igitinyiro yahoranye yagize ati “nta muntu n’umwe, mbisubiremo, nta muntu n’umwe wifuza abanyeshuri ibihumbi 600, cyangwa intasi z’Abashinwa muri Amerika.”

Trump yavuze ko abanyeshuri b’Abashinwa binjiriza igihugu amafaranga menshi kandi kubima visa byakwangiza umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Mfitanye umubano mwiza na Perezida Xi, ntekereza ko biba ari nk’igitutsi ku gihugu kuvuga ko utazakira abanyeshuri bacyo.”

Yavuze ko u Bushinwa bwinjiriza Amerika amamiliyoni menshi y’amadolari.

Muri Gicurasi 2025, umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio yavuze ko bazakuriraho visa abanyeshuri b’Abashinwa bafitanye isano ya hafi n’ishyaka ry’aba-communiste n’abiga amasomo yihariye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments