Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye abagize uruhare mu mitegurire ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali, agaragaza ko batakoreye u Rwanda gusa ahubwo banakoreye Afurika.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2025, ni bwo Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yakiriye abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n’abandi bose bateguye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabaye hagati ya tariki ya 21-28 Nzeri 2025.
Muri ibi birori byabereye kuri Kigali Convention Centre, Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko abakoze ibi bikorwa bakoranye intego n’ubushobozi bifitemo.
Ati “Kwakira iri rushanwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ntibyari ibintu byoroshye. Byasabye kwitwararika, guhuza neza ibikorwa no kwizera ko tubishoboye.”
“Kandi u Rwanda rwarabikoze, rutabyikoreye ubwarwo rwonyine, ahubwo runabikorera Afurika yose. Ibi ntibyari amarushanwa y’imikino gusa, byari ibirori ndetse n’ikimenyetso cy’intego twihaye, ubushobozi twifitemo n’urugwiro bituranga.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yongeyeho ko ashimiye abafana bagize uruhare rukomeye mu gutuma ibi birori by’igare birushaho kuba byiza, ko aho bari bari [Fan Zones] hari hashyushye.
Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali ni rimwe mu marushanwa akomeye Afurika yakiriye, isiga Tadej Pogačar yisubije umudali wa Zahabu nk’umukinnyi wa mbere ku Isi.


