Nsabimana Eric wamamaye nka Dogiteri Nsabi, umuhanzi uzwi cyane mu rwego rwa Cinema, yatangiye urugendo rushya mu busizi ubwo yafatanyaga n’Umusizi Murekatete mu gisigo cyiswe “Arubatse”. Iki gisigo gishingiye ku nkuru mpamo y’umugabo wubatse ariko ashaka gutereta inkumi akoresheje amaco y’inda.
Ubusizi ni uburyo bwo gutambutsa ubutumwa, ibitekerezo cyangwa amarangamutima hifashishijwe imivugo, amagambo arambuye kandi atetse ku buryo bw’umuco. Ni uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo mu buryo bw’imivugo ishushanya, ikigisha, ikanasesengura ibibazo by’ubuzima, umuryango n’imibanire y’abantu mu muryango nyarwanda.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Umusizi Murekatete yavuze ati: “Ngaho nyaruka urebe, usangize n’abandi, burya ni umusanzu mu ‘Ubusizi Nyarwanda’. Arubatse ni igisigo kivuga ku buzima bw’umuryango, gishingiye ku nkuru mpamo y’umugabo wubatse ubigira ibanga ariko agashaka gutereta inkumi akoresheje amaco y’inda.”
Murekatete yasobanuye inkuru y’umugabo wateretse umukobwa akamukundisha umutima we wose ariko atamubwiye ko yubatse. Yakomeje kumusaba urukundo, ariko igihe umukobwa amubwiye ko yubatse, yamubwiye ko aho yubatse habuze ubuzima.
Ibi byababaje umukobwa kuko yari amaze kumukunda, ariko yamusobanuriye ko ibibazo byose byo mu rugo bidakemurwa no gutesha abandi umutwe, kandi ko atamubereye kubakira abasenye.
Ku mpamvu yahisemo gukorana na Dr Nsabi, Murekatete yavuze ko “Dogiteri Nsabi ni umuhanzi ufite impano n’ubuhanga, ukora ibihangano bisetsa ariko bikanigisha. Twashimishijwe n’ubutumwa twagombaga gutambutsa mu gisigo Arubatse, ndetse byinshi akora bisiga ubutumwa bwubaka umuryango Nyarwanda.”
Uyu mwanya ugaragaza intangiriro y’urugendo rwa Dr Nsabi mu busizi, aho agamije gutanga ubutumwa butandukanye bushingiye ku muco, umuryango n’ubuzima nyarwanda. Ubusizi bufasha abantu gusobanukirwa ibibazo by’ubuzima bwabo, kubaka umuryango no kumenya agaciro k’ubutumwa bwiza mu mibanire y’abantu.
