Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGADrone za Ukraine zarasiwe mu duce tw’u Burusiya

Drone za Ukraine zarasiwe mu duce tw’u Burusiya

Igisirikare kirwanira mu kirere cy’u Burusiya cyatangaje ko ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025, cyarashe drone za Ukraine mu duce dutandukanye hangirika bimwe mu bikorwaremezo ndetse na bamwe mu baturage barakomereka.

 

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri ni bwo drone zisaga 89 zagaragaye mu duce twa Belgorod, Kursk, Volgograd, Rostov, Crimean Peninsula na Black Sea, izindi zisaga 92 zirasirwa mu mujyi wa Moscow.

Guverineri w’Intara ya Belgorod, Vyacheslav Gladkov, yatangaje ko ibitero byabaye muri iryo ijoro byakomerekeje abaturage bagera kuri batandatu muri uwo mujyi, undi umwe akomerekera mu mpanuka yatewe n’igisasu cyarashwe ku nyubako.

Ibi bikorwa byatumye uduce tumwe na tumwe tubura amazi n’amashanyarazi, gusa ubuyobozi bwahaye icyizere abaturage ko imirimo yo kubisubizaho irarangirana no kuri uyu wa Gatatu.

Ibi bitero bya drones za Ukraine mu Burusiya bibaye nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere zarashe drones 32, ibisigazwa byazo bikangiza imodoka.

U Burusiya bwamaganye ibi bitero buvuga ko ari “iterabwoba,” bukaba bushimangira ko bwagabye ibitero byo kwihorera ku birindiro bya gisirikare bya Ukraine.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments