Tuesday, October 7, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUKUNGUEnergicotel yagurishije impapuro mpeshamwenda za miliyari 2 Frw

Energicotel yagurishije impapuro mpeshamwenda za miliyari 2 Frw

Ikigo gitanga serivisi z’amashanyarazi n’iz’ubwubatsi, Energicotel (ECTL) Plc, cyatangaje ko cyamaze kugurisha impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 2 Frw, cyari cyashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, aho cyakiriye agera kuri miliyari 2,9 Frw, bivuze ko zaguzwe ku kigero cya 145%.

 

Izi mpapuro mpeshamwenda zije ziyongera ku zindi ECTL yashyize ku Isoko ry’Imari n’Imigabane muri Kanama 2021 zifite agaciro ka miliyari 6,5 Frw, z’igihe kirekire.

Mu itangazo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2025, cyavuze ko ibyo bikeshwa ubuyobozi bwiza n’icyerekezo cy’iterambere bya ECTL, bituma abashoramari bakomeye bayigirira icyizere ndetse bakakigirira n’urwego rw’ingufu mu Rwanda muri rusange.

Izi mpapuro mpeshamwenda za Energicotel Plc, zizamara imyaka irindwi kugeza ku wa 27 nzeri 2032, mu gihe inyungu yazo izaba iri kuri 13,75% yishyurwa kabiri mu mwaka.

Amafaranga azava muri izi mpapuro mpeshamwenda azakoreshwa mu bikorwa rusange by’ikigo ndetse no kwishyura imyenda isanzwe ifitwe n’ikigo.

Izi mpapuro mpeshamwenda zizashyirwa ku Isoko ry’Imigabane n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ku itariki ya 10 Ukwakira 2025, zizatanga amahirwe ku bashoramari yo kubona amafaranga vuba kandi ziteze imbere isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda. ECTL ivuga ko ubwitabire bw’abashoramari baziguze bwari bushimishije, bigaragaza ubushake bwiyongera mu gushora imari mu bikorwa birambye mu Rwanda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ECTL, Eng. Carine Mukashyaka, yavuze ko kuba barabonye abaguzi baruta cyane abo bari biteze ari ikimenyetso cy’icyizere bafitiwe n’imbaraga bafite mu ku gera ku ntego z’iterambere rirambye.

Ati “Iyi ntsinzi nta bwo ifasha kongera igishoro cyacu fatizo gusa, ahubwo iranongerera imbaraga inshingano zacu zo gutanga inyungu zirambye ku bashoramari. Iyi ntsinzi idushyira mu mwanya mwiza wo kongera gutanga izindi mpapuro mpeshamwenda mu bihe biri imbere, ndetse no kugira uruhare mu gukomeza Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.”

“Duha agaciro gakomeye icyizere twagaragarijwe n’abashoramari, kandi dukomeje gushyira imbere gukorera mu mucyo, gushyira mu bikorwa ibyemezo mu buryo bufite gahunda, ndetse no gukomeza kubaka ubunyamwuga.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umusigire wa BK Capital yafashije mu gushyira izi mpapuro mpeshamwenda ku isoko, Ivy Hesse, yavuze ko bishimira uruhare bagize muri iki gikorwa cy’amateka cya Energicotel Plc.

Yagize ati “Kuba harabonetse ubu bwitabire bukomeye bw’abashoramari, bigaragaza icyizere ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u rwanda. Nka BK Capital, dukomeje gushyira imbere kuba ahantu ibigo binini n’abashoramari bisanga kugira ngo babashe kubona amafaranga ndetse n’amahirwe y’ishoramari bifasha mu kubaka ahazaza h’u Rwanda.”
Energicotel Plc (ECTL) yashinzwe mu 2014, itangijwe na EPC Africa Group, ni ikigo gikorera mu Rwanda, gitunganya umuriro w’amashanyarazi ndetse no mu bijyanye n’ubujyanama mu by’ubwubatsi.

ECTL ifite ingomero z’amashanyarazi eshatu, ndetse yanagize uruhare mu mushinga wo kubaka urugomero rwa Rusomo rufite ubushobozi bwo gutanga 80MW, uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.

Energicotel yagurishije impapuro mpeshamwenda za miliyari 2 Frw
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments