Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia yemerewe kwakirira kuri Stade Amahoro umukino uzayihuza na Guinée-Bissau, ku munsi ubanziriza uwa nyuma w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yashyize hanze urutonde rw’ibihugu bidafite ibibuga byemewe n’aho bizakirira imikino itaha.
Mu bihugu byahawe uburenganzira bwo gukinira hanze yabyo harimo na Ethiopia iri gushaka itike yo gukina imikino yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nta mpungenge rifite zo kuba umukino wa Ethiopia wagongana n’uwo u Rwanda ruzakiramo Bénin, kuko mu matariki yatekerejweho hatarimo iya 7 Ukwakira, ari na yo Ethiopia izakiniraho.
Ethiopia ni iya gatandatu mu Itsinda A riyobowe na Misiri. Imikino ibiri iheruka, yombi yayikiniye hanze (yasuye), aho yatsinzwe na Misiri na Sierra Leone, yombi ku bitego 2-0.
Ethiopia si cyo gihugu cya mbere gisabye kwakirira imikino yacyo mu Rwanda kuko na Zimbabwe yahakiriye Nigeria, kuri Stade ya Huye, ku Munsi wa Kabiri wo mu Itsinda C mu Ugushyingo 2023.
Zimbabwe yakiriye u Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 20 yabaye muri Gicurasi uyu mwaka, mu gihe na Djibouti yakiriye u Rwanda muri Stade Amahoro mu majonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024.
