Kimwe mu bikomeye bihanzwe amaso mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni itangira ryo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, hashingiwe ku masezerano iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda muri Kamena 2025.
Aya masezerano yasinywe bigizwemo uruhare rukomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganya ko ibikorwa byo gusenya FDLR bizakurikiranwa n’urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano, ruzwi nka JSCM, bikazamara iminsi 90.
FDLR ni umutwe umaze imyaka 25, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugeza muri Kamena 2025, yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga.
Hari abashidikanya ku bushake bwa Leta ya RDC bwo gusenya FDLR kuko imaze igihe ikorana n’ingabo zayo, iz’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo mu gihe bihanganye n’ihuriro AFC/M23.
Umunyamakuru w’Umurundi ukurikiranira hafi uruhare rw’u Burundi mu makimbirane yo mu karere, Teddy Mazina, agaragaza ko FDLR itaba mu burasirazuba bwa RDC gusa kuko abarwanyi bayo bafite ibikorwa bitandukanye i Bujumbura birimo iby’ubucuruzi.
Yagize ati “Hari ubuhamya bw’uko FDLR yaje gutabara ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ubwo coup yapfubaga, FDLR yari ihari. Gukorana ntibyigeze bihagarara. I Bujumbura hari Abanyarwanda biyita abasivili ba FDLR baba mu Burundi kuva mu 2010, bafite amaduka menshi. Amafaranga bakura muri Congo yisuka mu Burundi.”
Umutwe Twirwaneho mu kwezi gushize wagaragaje ko hari abarwanyi ba FDLR babarirwa mu bihumbi batorezwa i Bujumbura, bakoherezwa kwifatanya n’ingabo za RDC na Wazalendo mu kurimbura Abanyamulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umurundi uyobora umuryango FOCODE, Pacifique Nininahazwe, yasobanuye ko yamenye bwa mbere imikoranire y’ubutegetsi bw’u Burundi na FDLR ubwo yakoraga iperereza ku rupfu rwa Ernest Manirumva wishwe mu 2009 azira iperereza yakoraga ku ntwaro zaguzwe muri Malaysie, ntizishyirwe mu bubiko.
Ati “Nyuma, impuguke za Loni zasohoye raporo, zerekana ko izo ntwaro u Burundi bwaziguriye FDLR. Icyo berekanaga umubano uri hagati ya nyakwigendera Gen Adolphe Nshimirimana, Gen Agricole Ntirampeba (ubu ni Ambasaderi i Kinshasa), n’undi musirikare umwe, na FDLR, berekana ko u Burundi bwahaga FDLR izo ntwaro, na yo ikabaha amabuye y’agaciro.”
FDLR itsinzwe yajya he?
Nininahazwe yagaragaje ko mu gihe ibikorwa byo gusenya FDLR byatangira mu burasirazuba bwa RDC, uyu mutwe w’iterabwoba ugatsindwa, ushobora guhungira mu Burundi kuko ubutegetsi bw’iki gihugu busanzwe bukorana na wo.
Ati “Ayo masezerano avuga neza ko basabwa kurandura FDLR muri Congo. None nibajya kuyirandura muri Congo, izajya he? U Burundi bwo busanzwe bwifatanya na FDLR. None mu gihe bafatanyije urugamba, bafatanyije imigambi, abo bantu u Burundi buzemera ko bahona cyangwa buzabahisha i Burundi cyane ko imigenderanire yabo ari iya kera?”
Umuvugizi w’ihuriro Cfor-Arusha riharanira iyubahirizwa ry’amasezerano ya Arusha, Emmanuel Ndereyimana, yagaragaje ko nta kabuza, u Burundi bwakwakira FDLR hashingiwe ku bufatanye impande zombi zifitanye kuva kera.
Yagize ati “Umwanzuro bafashe ni ugusubira inyuma bajya mu Burundi. Ni bwo mwatangiye kumva amakuru menshi avuga ngo Abakongomani bari kugura ibibanza byinshi, babimaze mu Burundi. Ni abo ba FDLR baje bafite amakarita y’itora yo muri Congo na pasiporo yo muri Congo, byerekana ko ari Abakongomani.”
Umunyamakuru Mazina yagaragaje ko bitewe n’uko muri teritwari ya Uvira hari abarwanyi ba FDLR bagiye gutera Abanyamulenge, aha hantu habereye urugamba bagatsindwa, nta handi bashobora guhungira keretse mu Burundi.
Yagize ati “Nta gitangaza kirimo ko intambara yo muri Uvira ibaye, batsinzwe bose bazajya i Burundi. Icyo ni cyo kibazo cyihutirwa dufite…Uvira iri mu kamashu, nta handi bazahungira.”
Ndereyimana yagaragaje ko mu gihe Leta y’u Burundi itashyirwaho igitutu kugira ngo ihagarike ubufatanye na FDLR nk’uko bigenda ku ruhande rwa Leta ya RDC, umutekano mu karere uzakomeza guhungabana kuko bizakomeza umugambi wo gutera u Rwanda.


