Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryashyizeho itsinda ry’abantu 16 bagize Akanama gashinzwe kuvugira abakinnyi mu kurwanya irondaruhu, kiswe “Players’ Voice Panel”.
Aka kanama katangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, kagizwe n’abahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru bazaba ba ambasaderi mu bice bitandukanye by’Isi, batanga ubutumwa bwo kurwanya irondaruhu.
Ni nyuma y’uko mu Nama ya 74 ya FIFA yabereye i Bangkok muri Thaïlande, abanyamuryango 211 bemeje ko hashyirwaho akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu.
Mu bakagize harimo George Weah (Liberia), Emmanuel Adebayor (Togo), Mercy Akide (Nigeria), Iván Córdoba (Colombia), Didier Drogba (Côte d’Ivoire), Khalilou Fadiga (Sénégal), Formiga (Brésil), Jessica Houara (u Bufaransa), Maia Jackman (Nouvelle-Zelande), Sun Jihai (u Bushinwa), Blaise Matuidi (u Bufaransa), Aya Miyama (u Buyapani), Lotta Schelin (Suède), Briana Scurry (Leta Zunze Ubumwe za Amerika), Mikaël Silvestre (u Bufaransa) na Juan Pablo Sorín (Argentine).
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko binyuze muri gahunda yo kurwanya irondaruhu ku Isi, amashyirahamwe manyamuryango 211 ya FIFA, yiyemeje kubaka ubumwe mu kurandura irondaruhu mu mupira w’amaguru.
Ati “Aba bantu 16 bagize aka kanama bazashyigikira uburezi bugamije kubiba ibitekerezo bishya no kuzana impinduka zihoraho. Reka twerure: Irondaruhu n’ivangura ntabwo ari bibi gusa, ahubwo ni ibyaha.”
Yakomeje agira ati “Ibikorwa byose by’irondaruhu, byakorewe muri stade cyangwa kuri murandasi, bigomba guhanwa n’amategeko y’umupira w’amaguru ndetse no mu muryango mugari.”
Mu bukangurambaga bwo kurwanya irondaruhu n’ivangura, FIFA itanga ibikoresho byigisha ku bakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abafana mu gihe uburyo bwo kwigisha ku mashyirahamwe manyamuryango buzatangizwa mu mpera z’uyu mwaka.
Ubu buryo kandi buzagera no ku bana n’urubyiruko, binyuze muri gahunda ya “FIFA Football for Schools Programme”.