Ikigo cya ZACU Entertainment cyinjiye mu bufatanye bwo kwerekana filime zacyo, mu ngendo z’ahantu hatandukanye RwandAir ikora mu bice hafi ya byose by’Isi yose, mu gihe hari hasanzwe herekanwamo iz’inyamahanga gusa.
Ubu bufatanye bwatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukwakira mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye muri Zari Court ubwo ZACU Entertainment yizihizaga imyaka itatu imaze.
Misago Nelly Wilson watangije ZACU yavuze ko kuba batangiye ubu bufatanye ari ikintu gikomeye kuri sinema nyarwanda. Ati “Uyu munsi nishimiye gutangaza ubufatanye bushya na RwandAir. Guhera ubu ibikorwa by’abakinnyi ba filime nyarwanda bigiye kujya bigaragara mu ndege za RwandAir. Ni ikintu gikomeye.”
Yakomeje avuga ko akamaro k’ubu bufatanye uretse kugaragara kwa sinema nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, bizanafasha abasanzwe bakora filime kubona amafaranga bagakomeza gukomeza gukora filime nyinshi.
Fiona Mbabazi ushinze itumanaho muri RwandAir yavuze ko ari ingenzi kuba iki kigo cyinjiye mu bufatanye na ZACU, kuko bizatanga umusaruro ukomeye mu kuzamura sinema nyarwanda.
Ati “Kugeza ubu aho turi naho ubukungu bw’igihugu buri, ubukungu bushingiye ku buhanzi buri gukura nk’uko twese tubizi. Ni ingenzi kuba nkatwe RwandAir twinjiye mu bufatanye na ZACU Entertainment, mu kuzamura impano z’imbere mu gihugu ndetse tukagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi. Nk’uko mubizi ZACU ni umwe mu miyoboro ikomeye dufite, twishimiye kuba tugiye kugira ibiganiro bya ZACU muri porogaramu dufite.”
Yakomeje avuga ko ari ikintu cyo kwishimira, kuba abagenzi ba RwandAir bagiye kujya bareba filime nyarwanda bari mu ndege.
Ati “Ni igice cy’ingamba z’u Rwanda, ni uko tugomba kugeza umuco nyarwanda ku Isi hose. Ibi bisobanuye ko abagenzi bacu bari mu ndege batazabona gusa ubukerarugendo bwacu cyangwa umuziki nyarwanda, ahubwo bazicara bishimye, banyurwe bareba na filime zacu. Ibi ni ibintu dukwiye kwishimira, ibintu bitwerekana abo turi bo ariko binatuma umuco wacu ukomeza gukura.”
Amasezerano y’ubu bufatanye azamara imyaka itatu ishobora kongerwa.



