Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yemeje ko ishyaka akuriye ryiyemeje gukomeza umubano mwiza n’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement (NRM).
Gasamagera wari witabiriye inama ya NRM yabereye i Kampala, yavuze ko aya mashyaka yombi ashingiye ku mahame ahuriweho arimo Pan-Africanism ndetse n’ubwumvikane ko iyunga ry’akarere atari amahitamo ahubwo ari ngombwa. Yongeyeho ko FPR izakomeza gufatanya no kurushaho kubaka ubucuti n’ishyaka rya NRM.
Iyo nama ya NRM National Delegates Conference yamaze iminsi ibiri yabereye ku kibuga cya Kololo Independence Grounds mu murwa mukuru wa Uganda, yitabiriwe n’intumwa z’amashyaka ari ku butegetsi mu karere.
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, unakuriye NRM, ni we wayoboye iyi nama.
