Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAGahunda yo gusenya FDLR: Ibikorwa bigomba kuruta amagambo

Gahunda yo gusenya FDLR: Ibikorwa bigomba kuruta amagambo

Tariki ya 1 Ukwakira 2025, abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abahuza bongeye guhurira mu nama y’urwego ruhuriweho rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Kamena.

 

Iyi nama ibaye ku nshuro ya gatatu yasuzumiwemo intambwe imaze guterwa kuva aya masezerano yasinywa n’imbogamizi zitumwa bimwe mu bikubiyemo bitubahirizwa uko bikwiye, cyane ko ari byo bidindiza urugendo ruganisha akarere ku mahoro.

Mu mbogamizi zagaragajwe muri iyi nama, harimo kuba ibikorwa birimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe yitwaje iyishamikiyeho bitaratangira kubahirizwa na Leta ya RDC; bikaba byajyana no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.

U Rwanda, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Togo na Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byagaragaje ko guterana amagambo n’ibitero bya politiki bikwiye guhagarara kugira ngo gahunda y’amahoro igende neza.

Ibikorwa byo gusenya FDLR bigomba gutangira

FDLR imaze imyaka myinshi ihungabanya umutekano w’abatuye mu karere, cyane cyane Abanye-Congo batuye mu burasirazuba bwa RDC n’Abanyarwanda bo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

U Rwanda rwaragaje ko kuva FDLR yabaho, imaze kurugabaho ibitero 21, kandi ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kanzuye kenshi ko uyu mutwe ugomba gusenywa, ariko ko bitigeze byubahirizwa.

Abanye-Congo batuye mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bagaragaza ko FDLR n’imitwe iyishamikiyeho biramutse bisenywe, bakongera kugira icyizere cy’ubuzima kuko amahoro yaba abonetse.

Amasezerano ya Washington yasinywe tariki ya 27 Kamena yateganyaga ko FDLR izasenywa mu gihe cy’iminsi 90, kandi ko bizakorwa n’ingabo za RDC, ariko ibyo ntibiratangira, ahubwo impande zombi ziracyakorana.

Ni aha u Rwanda n’abahuza bihera bigaragaza ko gutinda kw’ibikorwa byo gusenya FDLR bidinziza gahunda y’amahoro, ndetse n’ubufatanye mu bukungu bwitezweho kuba imbarutso y’iterambere rirambye mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga bigaragaza ko nyuma y’igihe kirekire ibikorwa byo gusenya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho byarakerewe, Leta ya RDC yemeye kubitangira tariki ya 1 Ukwakira, ariko kugeza ubu ntibiratangira.

Biteganyijwe ko tariki ya 21 n’iya 22 Ukwakira, u Rwanda, RDC n’abahuza bizahurira mu nama ya gatatu y’urwego ruhuriweho rw’umutekano (JSCM), izasuzuma intambwe izaba imaze guterwa mu bikorwa byo gusenya FDLR, cyangwa se imbogamizi iyi gahunda igihura na zo.

Gusenya FDLR n’imitwe iyishamikiyeho bisaba ubushake bwa politiki bwa Leta ya RDC, ariko byaba ngombwa ikanashyirwaho igitutu n’abahuza, kuko byagaragaye ko iyo iyi mitwe ikomeje kwidegembya; umutekano w’abasivili ujya mu kaga kurushaho.

Ingabo za RDC ntiziratangira ibikorwa byo gusenya FDLR, nubwo ubuyobozi bw’iki gihugu bwabyemeye
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments