Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEGahunda zo muri Afurika zigamije amahoro muri RDC zahujwe

Gahunda zo muri Afurika zigamije amahoro muri RDC zahujwe

Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) bafashe umwanzuro wo guhuza gahunda zose zo muri Afurika zigamije amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Umwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC, yabaye ku wa 13 Kanama 2025 hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iyakure, hashingiwe ku cyifuzo cyatangiwe mu nama y’abayobozi b’iyi miryango n’abahuza yabaye tariki ya 1 Kanama 2025.

Hashingiwe kuri uyu mwanzuro, abahuza bashyizweho na EAC na SADC bongerewemo uwashyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure Essozimna Gnassingbé, hashyirwaho inteko imwe y’abahuza.

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC kandi bongereye Mokgweetsi Masisi wayoboye Botswana mu bahuza bane bari barashyizweho n’iyi miryango. Abari basanzwe ni: Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta, Catherine Samba Panza na Sahle-Work Zewde.

Bafashe umwanzuro wo guhuza inyandiko zigenga imikorere y’umuhuza wa AU n’abashyizweho na EAC-SADC, hakanajyaho ubunyamabanga buhuriweho buzajya butegura gahunda y’ibiganiro by’amahoro, bukazayoborwa na Komisiyo ya AU.

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bashimiye Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC kuba baremeye gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro by’amahoro, banashyigikira ibiganiro bya Washington n’ibya Doha.

Iyi myanzuro ifashwe nyuma y’aho tariki ya 27 Kamena, u Rwanda na RDC bigiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Amerika, na nyuma y’aho Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23 tariki ya 19 Nyakanga bishyizeho amahame ngenderwaho agana ku masezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Qatar.

Perezida William Ruto wa Kenya na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe ni bo bayoboye iyi nama nk’abayobozi ba EAC na SADC
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments