Abaturage bo mu Murenge wa Kiramuruzi uherereye mu Karere ka Gatsibo, bishimiye ibyo bagejejweho n’umushinga w’iterambere wa World Vision wari uhamaze imyaka 17.
Ibi babigaragaje ku wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025, ubwo mu Murenge wa Kiramuruzi hasorezwaga umushinga w’iterambere wa Kiramuruzi, washyizwe mu bikorwa na World Vision Rwanda kuva mu 2008 kugeza mu 2025.
Binyuze muri uyu mushinga, World Vision Rwanda yafashije abaturage 40,028 gutera imbere, inafasha abana 13,633. Mu byo aba baturage bafashijwe harimo guhabwa amazi meza, gufashwa kwikura mu bukene, kurwanya imirire mibi n’ibindi byinshi.
Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira ko mu myaka 17 bari bamaze mu Murenge wa Kiramuruzi, bahakoze ibikorwa byinshi bihindura imibereho n’iterambere rirambye by’abaturage baho.
Ati “Intego dufite nka World Vision ni ukugeza ubufasha ku bana n’imiryango itishoboye kugira ngo yikure mu bukene. Iyi ni gahunda y’Imana ni nayo izana abafatanyabikorwa kugira ngo bafashe abaturage muri urwo rugendo rwo gukura mu bukene abaturage, turishimira rero ibyo twakoze hano Kiramuruzi.’’
Pauline Okumu yakomeje ashimira World Vision y’u Buyapani na Leta y’u Rwanda kuko aribo baterankunga bakuru bari bafite muri iyi myaka 17 bafasha abaturage ba Kiramuruzi. Yijeje ko ibikorwa bya World Vision Rwanda bizakomeza muri aka Karere ariko ko bagiye kubyimurira mu yindi mirenge nka Muhura, Kageyo na Remera kugira ngo n’aho bafashe abaturage baho.
Mukabihoyiki Afisa ufite abana bane, yatanze ubuhamya bw’uburyo World Vision Rwanda yasanze aba mu nzu yashyirwagamo imitiba. Batangiye kumwigisha binyuze muri gahunda ‘Hinduka wigire’ aho banahabwaga ibihumbi 15 Frw bikabafasha kwiteza imbere, aya mafaranga yayaguzemo ihene, iza kuvamo inka.
Ati ‘‘Nitwaga wa mugore wo mu nzuki ariko ubu nahindutse umugore wo mu gipangu kubera ubufasha bampaye, bampaye amahugurwa menshi banashyira mu matsinda mbasha kwigira. Ubu uyu munsi mba mu nzu ikoropwa ndi rwiyemezamirimo ugaburira ibigo bitanu.’’
Bugingo Boniface utuye mu Mudugudu w’Akarambo mu Kagari k’Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko amahugurwa yahawe na World Vision Rwanda ariyo yamufashije kwiteza imbere binyuze mu guhinga imboga.
Ati “Natangiye mpinga numva ntacyo byamfasha, natangiye mpinga intoryi mbona nkuyemo agafuka, ejo nakuramo akandi amafaranga akamfasha kwizigamira mu itsinda, naje kugabana ngera aho ngura inka y’ibihumbi 600 Frw mbikesha World Vision, ubu meze neza mbasha kwishyurira abana amashuri mbikesha ubuhinzi bw’imboga.’’
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gakenke, Nzabakurana Innocent, yavuze ko World Vision, yabubakiye ivuriro ry’ibanze rya Nyabisindu, rifasha abaturage 15,496.
Ati “Abo baturage bakoraga ibilometero birenze 15 baza kwivuza ku kigo nderabuzima cya Gakenke, ni ibintu byiza rero tubashimira. Icya kabiri bakoze, batwubakiye ubukarabiro bwiza, banadufasha kuduhugurira abajyanama b’ubuzima 216, ubu babahuguye kumbijyanye no gupima abana bari munsi y’imyaka itanu ku buryo bamenya ko bari mu mirire mibi.’’
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa we yashimiye ubuyobozi bwa World Vision Rwanda ku bikorwa byiza bakoreye abaturage ba Kiramuruzi mu myaka 17, avuga ko ibikorwa bakoze byunganiye ibya Leta mu guhindura ubuzima n’iterambere ry’abaturage.
Guverineri Rubingisa yasabye abaturage b’i Kiramuruzi gukoresha neza amahirwe bahawe na World Vision Rwanda, bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere imiryango yabo. Yijeje uyu mushinga ko ibyo bakoreye abaturage Leta izakomeza kubibungabunga ifatanyije nabo.