Ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas bwatangaje ko igisasu cyarashwe n’ingabo za Israel kigafata bisi muri Gaza cyahitanye abantu 11 bo mu muryango umwe.
Hamas yatangaje ko abapfuye bose ari abo mu muryango umwe, bari bagiye iwabo kureba uko byifashe.
BBC yanditse ko iki gitero ari cyo cya mbere ingabo za Israel zigizemo uruhare kigahitana abantu benshi nyuma y’uko hemeranyijwe agahenge mu minsi umunani ishize.
Ingabo za Israel zatangaje ko abasirikare bazo barashe imodoka yakekwagaho ikibi yari irenze umurongo w’umuhondo ugaragaza igice Israel ikigenzura.
Israel iracyagenzura ibice bingana na kimwe cya kabiri cya Gaza.


