Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAGaza: Abarenga ibihumbi 250 bamaze gusubira mu ngo zabo kuva agahenge katangira

Gaza: Abarenga ibihumbi 250 bamaze gusubira mu ngo zabo kuva agahenge katangira

Nyuma y’aho ingabo za Israel zihagaritse ibitero mu ntara ya Gaza, zigasubiza inyuma kugeza ku murongo wateganyijwe, abaturage barenga ibihumbi 250 bamaze gusubira mu ngo zabo.

 

Aya makuru yatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abasivili muri Gaza, ugenzurwa n’ubuyobozi bukuru bw’umutwe witwaje intwaro wa Hamas.

Mohammed Al-Mughayyir uri mu bayobozi b’uyu muryango, yagize ati “Umubare w’abamaze gutaha muri Gaza kuva ejo wageze ku 250.000.”

Muri aba baturage harimo abarenga 200.000 batashye ku wa 10 Ukwakira, n’abandi bagera ku 50.000 batashye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2025 nk’uko Mohammed yabisobanuye.

Ikibazo gisigaye kuri benshi muri aba baturage ni uko ntaho kuba bafite kuko inzu zabo zasenywe burundu n’ibitero by’ingabo za Israel.

Tariki ya 9 Ukwakira, Israel na Hamas byemeye guhagarika imirwano kugira ngo bihererekanye imbohe n’imfungwa. Guverinoma ya Israel yemeje aya masezerano ku wa 10 Ukwakira, atangira kubahirizwa.

Aya masezerano ashingiye ku mushinga mugari wateguwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugamije gufasha Gaza kubona amahoro no kubaka iterambere rirambye.

Muri uyu mushinga ugizwe n’ingingo 20, Perezida Trump yateganyije ko ingabo za Israel zizava muri Gaza mu byiciro, kandi ko iyi ntara itazongera kuba isoko y’umutekano muke wa Israel.Trump yateganyije ko hari ubwo bizagera abarwanyi ba Hamas bakarambika intwaro, muri Gaza hakoherezwa ingabo z’amahanga zizabungabunga umutekano wayo kandi ko iyi ntara izahabwa ubuyobozi butabogama.

Abaturage ba Gaza bari gutaha ku bwinshi nyuma y’aho agahenge gatangiye kubahirizwa

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments