Urukiko Rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga muri Côte d’Ivoire yatangaje ko yanze kandidatire z’abayobozi babiri barimo Koudou Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida w’iki gihugu na Tidjane Thiam, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa banki ya Credit Suisse, mu matora ya Perezida azaba mu kwezi gutaha.
Byatangajwe ku wa 8 Nzeri 2025, Ubwo uru rukiko rwatangazaga abakandida batanu bazahatana ku wa 25 Ukwakira, batarimo Gbagbo na Thiam kubera ko batakibarizwa ku rutonde rw’abemerewe gutora.
Thiam, uyobora ishyaka rinini ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi (PDCI), yakuwe kuri uru rutonde muri Mata, nyuma yo kubona ubwenegihugu bw’u Bufaransa. Naho Gbagbo, uyobora ishyaka PPA-CI (African Peoples’ Party – Côte d’Ivoire), we yakuwemo kubera igihano cy’urukiko yahamijwe ubwo yavaga ku butegetsi mu 2011.
Nubwo bimeze bityo, bombi bari bamaze gutanga kandidatire zabo kugira ngo bahatane na Perezida Ouattara w’imyaka 83 uri gushaka manda ya kane.
Perezida w’Urukiko Rugenzura iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, Chantal Nanaba Camara, yabishimangiye agira ati “Uwiyamamaza agomba kuba ari ku rutonde rw’abemerewe gutora, kandi iryo itegeko rigomba kubahirizwa, bityo kandidatire zabo ntizakiriwe.”
Laurent Gbagbo, yabaye Perezida wa Côte d’Ivoire, kuva mu 2000 kugeza mu 2011, ari na bwo yatawe muri yombi ku wa 11 Mata uwo mwaka, afashwe n’ingabo zari zishyigikiye Perezida uriho ubu, Alassane Ouattara, zifatanyije n’iz’u Bufaransa n’iz’Umuryango w’Abibumbye, biba nyuma y’imidugararo yakurikiye amatora yo mu 2010 atari yavuzweho rumwe.
Perezida Alassane Ouattara azahangana n’uwahoze ari umugore wa Gbagbo, Simone Ehivet, hamwe n’abari aba Minisitiri batatu barimo Jean-Louis Billon, Ahoua Don Mello na Henriette Lagou wahatanye no mu matora yo mu 2015.