Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAGen Makenga ahanze amaso Kisangani, Kalemie na Kindu

Gen Makenga ahanze amaso Kisangani, Kalemie na Kindu

Umuyobozi w’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, Général Major Sultani Makenga, yagaragaje ko afite umugambi wo gufata indi mijyi ikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo Kalemie mu ntara ya Tanganyika, Kisangani muri Tshopo na Kindu muri Maniema.

 

Ubu butumwa yabutanze ubwo we n’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, bayoboraga umuhango wo kurangiza amahugurwa abanyamuryango bashya bari bamazemo ibyumweru bibiri, wabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Gen Makenga yatangaje ko Abanye-Congo bakomeje kubabazwa n’ubutegetsi bukorera i Kinshasa, bityo ko abanyamuryango ba AFC/M23 bakwiye kwiyumvamo inshingano yo kubohora RDC yose.

Yagize ati “Iki gihugu cyarasenyutse, gikeneye kubohorwa kandi kubohora iki gihugu bisaba imbaraga. Nk’umuryango turishimye ariko tuzishima kurushaho ubwo ubutaha tuzaba dutangira aya mahugurwa i Kisangani, Kindu na Kalemie.”

Uyu murwanyi yagaragaje ko kugira ngo iyi mijyi ifatwe, bisaba umusanzu ufatika wa buri munyamuryango urimo gusobanurira Abanye-Congo batari muri AFC/M23 impamvu zatumye iri huriro ritangiza urugamba rwo kubohora RDC kugira ngo na bo baryiyungeho.

M23 yasubukuye urugamba mu Ugushyingo 2021 nyuma y’imyaka umunani isenyutse. Mu gihe gito, yafashe ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, mu gihe hari abatekerezaga ko izasenyuka vuba cyangwa isubire inyuma.

Gen Makenga yatangaje ko M23 itazasubira inyuma ahubwo ko izakomeza gutera intambwe ijya imbere, ati “Abenshi batekereza ko tuzasubira inyuma. Ibyo ntibizabaho. Dushaka amahoro, turwanira amahoro ariko binyuze mu nzira nk’iyi.”

Ibi byashimangiwe na Nangaa, agaragaza ko ahubwo, bibaye byiza amahugurwa ataha yazabera no mu yindi mijyi irimo Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, Kolwezi muri Lualaba, Mbuji Mayi muri Kasai-Oriental, Bandundu na Kinshasa.

Nangaa yagize ati “Abarota ko tuzasubira inyuma, ni inzozi nyine. Kurota ni uburenganzira. Ntituzasubira inyuma. Tuzakomeza, tuzabohora Congo kandi nk’uko umuyobozi ku rwego rwa gisirikare abivuze, twifuza ko amahugurwa ataha yazabera Kalemie, Lubumbashi, Kolwezi, Mbuji Mayi, Kisangani, Bandundu na Kinshasa.”

Gen Makenga yasabye abanyamuryango bashya ba AFC/M23 ko guharanira kwagura ibirindiro n’ihuriro, amahugurwa y’ubutaha akazabera mu yindi mijyi abarwanyi babo bazaba barafashe.

Ati “Mugende mushake imbaraga, tubohore igihugu cyacu kugira ngo mu mahugurwa azakurikira aya tuzabe turi i Kisangani, tuzabe turi Kisangani, tuzabe turi Kindu.”

AFC/M23 igenzura ibice bifite ubuso bwa kilometero kare zirenga ibihumbi 34. Birimo imijyi ikomeye mu burasirazuba bwa RDC nka Goma yafashwe muri Mutarama na Bukavu yafashwe muri Gashyantare 2025.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments