Umuyobozi w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Sultani Makenga, yatangije Polisi kabuhariwe yitezweho kubungabunga umutekano mu bice rigenzura.
Abapolisi ba AFC/M23 bahawe ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga umutekano wo mu baturage, uwo mu muhanda, gukumira imyigaragambyo no kugenza ibyaha; bahabwa ibikoresho bazifashisha mu kazi kabo.
Mu muhango wo gutangiza uru rwego, Gen Maj Makenga yagaragaje ko rugomba kurangwa n’imikorere itandukanye n’urw’ubutegetsi bwa RDC rwamunzwe na ruswa, ibiyobyabwenge no gukoresha nabi inshingano rufite.
Ati “Mbasabye kuba Polisi itandukanye n’indi Polisi duhanganye na yo, itandukanye na ziriya ngabo duhanganye zitubahiriza inshingano, zikubita abantu, zica, ziba, zamunzwe na ruswa, zivangura abaturage. Iriya si Polisi.”
Gen Makenga yakomeje ati “Ni ngombwa ko Polisi igira imyitwarire myiza yo ku rwego rwo hejuru, ikihanganira byose. Muri indorerwamo ya Polisi y’umutwe wacu. Mugomba guha abaturage icyizere, bakabona ko mufite itandukaniro. Mube Polisi y’abaturage, ntibababone ngo biruke, babasange, mubafashe.”
Yasobanuriye aba bapolisi ko abaturage bababajwe igihe kirekire n’ubutegetsi bwa RDC, abasaba kubahumuriza, bakabafasha nta vangura, ku buryo Isi yose izabona ko ari mu rwego rwa kinyamwuga rukora neza.
AFC/M23 igenzura ibice bifite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34. Nyuma y’aho ishyizeho ubuyobozi mu rwego rwa gisivili na Polisi, iteganya gushyiraho n’urwego rw’ubutabera mu gihe kiri imbere.