Umwe muri abo yagize ati: ”Abashatse gukurikirana iki kibazo cy’aho ayo mafaranga yarengeye bari mu Buyobozi bwa Koperative y’Umudugudu, Gitifu Muhimpundu Spéciose yahise abakuraho abasimbuza Komite akoresha mu nyungu ze.”
Undi mubyeyi yabwiye ikinyamakuru cyacu ko iyo hagize ushaka kuzamura ijwi ngo abimenyeshe ubuyobozi bw’Akarere, Gitifu amutera ubwoba akamukangisha kumwambura inzu igahabwa undi.
Ati: ”Nta sambu tugira ayo mafaranga ni yo adutunze, rwose ubuyobozi bw’Akarere budufashe twongere tuyahabwe.”
Twashatse kumenya icyo Gitifu w’Umurenge wa Munini Muhimpundu Spéciose avuga kuri ibi abaturage bamushinja, asubiza Ibigwi.rw ko amakuru ajyanye n’ibyo abaturage bavuga, twayabaza Ubuyobozi bw’Akarere.
Ati: ”Ubuyobozi bw’Akarere nibwo mwabaza jye ntabwo nshinzwe gutanga amakuru.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel avuga ko raporo yahawe n’Umurenge, avuga ko umushinga w’ubworozi bw’ingurube uri mu maboko ya Koperative ifitwe na Komite bitoreye.
Iyo raporo ivuga ko ikibazo cy’uko batabona 50% by’amafaranga bagenerwa, hagishakwa abazigura.
Ati: ”Kuva Taliki ya 08/11/2025 kuko hamaze kugurishwa ingurube 17, izisigaye zigera kuri 230 dutegereje ko Komite yabo izabifataho umwanzuro.”
Abatuye muri uyu Mudugudu kandi bashinja Gitifu w’Umurenge wa Munini ko iyo atanze raporo yemeza ko abo baturage bahabwa 50% y’amafaranga ingurube ziba zaguzwe, bakavuga ko amakuru bafite yemeza ko iyo Komite yishyiriyeho buri wese amuha 10,000 Frws kugira ngo abacecekeshe.
Usibye ibi bashinja Gitifu, aba baturage bavuga ko hari n’arenga Miliyoni 9Frw bahawe n’Umukuru w’Igihugu bataha uyu Mudugudu, bakaba batazi irengero ryayo kugeza ubu.basaba ubuyobozi bw’akarere gukora igenzura ryimbitse kugirango barenganurwe.


