Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAGuverinoma ya Israel igiye kuganira ku masezerano y’amahoro na Hamas

Guverinoma ya Israel igiye kuganira ku masezerano y’amahoro na Hamas

Guverinoma ya Israel igiye guhura kugira ngo yemeze amasezerano y’amahoro iki gihugu cyagiranye na Hamas.

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, leta ya Israel n’umutwe wa Hamas byasinye amasezerano y’amahoro agamije guhagarika intambara no kugurana imfungwa, aho Israel yemeye kurekura imfungwa z’Abanya-Palestine, mu gihe Hamas izarekura imbohe z’Abanya-Israel.

Aya masezerano yagezweho nyuma y’ibiganiro byabereye mu mujyi wa Sharm el-Sheikh mu Misiri, akaba ari intambwe ikomeye mu kurangiza intambara imaze imyaka ibiri, yahitanye abasaga 67,000 muri Gaza.

Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Shosh Bedrosian, yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, hateganyijwe Inama y’Abaminisitiri, iza gusuzuma aya masezerano no kuyemeza burundu.

Biteganyijwe ko niyemezwa, mu masaha 24 Israel ihita ihagarika ibitero, igatanga agahenge, mu gihe igikorwa cyo guhererekanya imfungwa kizakurikiraho mu masaha 72.

Amasezerano avuga ko imirwano izahagarara, Israel ikagabanya ibikorwa byayo muri Gaza, naho Hamas ikarekura imbohe zose z’Abanya-Israel, mu gihe Israel nayo izarekura imfungwa z’Abanya-Palestine zibarirwa mu magana. Ibicuruzwa by’ibiribwa n’imiti bizoherezwa mu gace ka Gaza kugira ngo bifashe abaturage bakeneye ubufasha nyuma y’uko ingabo za Israel zisenye inzu zabo.

Muri aya masezerano hari byinshi bitarafatwaho umwanzuro birimo urutonde rw’abazarekurwa.

Nubwo ibi bigikomeza kuganirwaho, ibyemezo bya mbere byo guhagarika imirwano no kugarura imbohe byakiriwe n’ibyishimo muri Gaza no muri Israel.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments