Mu rwego rwo guhuza ubuhanzi n’ubucuruzi, hatangiye gutegurwa filime nshya yitwa ‘Urubohero Queen’ ivuga ku rugamba ruri hagati y’umuco Nyarwanda n’Isi ya none yatwawe n’ibigezweho ku imbuga nkoranyambaga.
Iyi filimi iri gutegurwa ku bufatanye bwa sosiyete yo mu Rwanda yitwa ‘Stori za Afrika Sana’ n’iyo muri Kenya yitwa ‘Afredev Media’.
Ni filimi yibanda ku nkuru y’umukobwa wiyemeje kuzamura Gakondo Nyarwanda no gusigasira indangagaciro z’umuco, mu gihe bikomeje kuyoyoka kubera abantu b’Isi ya none batwawe n’imbuga nkoranyambaga ziganjeho imico yo mu Burengerazuba bw’Isi.
Nyuma yo kwiyemeza ibi, ahura n’urugamba rukomeye atari yiteguye rw’ibibera kuri izo mbuga nkoranyambaga. Prosper N. Vugayabagabo usanzwe ari umwanditsi wa filime anazitunganya, ari na we wateguye iyi yabwiye IGIHE ko bayitekereje mu rwego rwo kwibutsa abantu ko uko byagenda kose amazi adakwiriye gushyuha ngo yibagirwe iwabo wa mbeho.
Ati “Ntabwo ari filimi igamije kwangisha abantu ibigezweho, ahubwo ni ukubereka ko nubwo bakwiriye kugendana na byo bidakwiriye kubaganza cyangwa kubatwara burundu. Ni igitekerezo cyane nagize nyuma yo kugenda mbona hari benshi bagenda bishora mu biyobyabwenge cyangwa kunywa inzoga nyinshi babitewe n’igitutu babona kuri izi mbuga.”
Akomeza avuga ko hari n’abakobwa bisanga bashaka kubaho mu buzima bwa ba ‘slayqueens’ babona kuri izi mbuga, nyamara batazi ko hari ibitambo biba byatanzwe kandi bihabanye cyane n’umuco nyarwanda cyangwa bituma akenshi biyandarika kandi bidakwiriye. Avuga ko harimo byinshi byatumye agira iki gitekerezo. Ati “Dukwiriye kuzikoresha dushungura.”
Akomeza avuga ko uretse kuba ari umushinga w’ubuhanzi, ‘Urubohero Queen’ ari n’amahirwe yo gushoramo imari kuko hakiri 30% by’agaciro kayo gashobora gushorwamo n’abashoramari, bagahabwa inyungu zituruka ku mafaranga izinjiza.
Avuga ko biteganyijwe ko iyi filimi izerekanwa mu mazu ya sinema arindwi akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba mu Rwanda, Kenya, Uganda na Tanzania). Ateganya kandi ko izagera no muri diaspora y’akarere mu bihugu nka Canada, U Bubiligi, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pologne na Finlande.
Nyuma y’aho kandi, izagurishwa ku mbuga zicuruza filimi nka Netflix na Showmax aho ibiganiro na Netflix ndetse n’abakwirakwiza filimi muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Burengerazuba byatangiye.
Amashusho y’Urubohero Queen azafatirwa mu Ntara y’Amajyaruguru (Musanze na Burera) no mu Mujyi wa Kigali. Azafatirwa muri hoteli zitandukanye bakiri mu biganiro ariko ahitwa Tequila Apartment mu mujyi wa Musanze bakaba baramaze kwemera gufatanya mu ifatwa ry’amashusho.
Mu mpera za Kanama ni bwo ‘Casting’ izakorwa ku bakinnyi b’imena bazagaragara muri iyi filimi, ariko ubu ibitekerezo by’abifuzwa bikaba byaramaze gukusanywa.
Prosper N. Vugayabagabo ukuriye uyu mushinga asanzwe afite ubunararibonye burenga imyaka 16 mu gukora, gutegura no gukwirakwiza filime, yakuye mu masomo yize agendanye na byo ndetse ku mishinga ya filimi itandukanye yakoreye cyangwa yakozeho mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi filimi yatumye uyu musore atsinda mu irushanwa rya Art-Rwanda Ubuhanzi, ubwo ryategurwaga na Imbuto Foundation ku nshuro ya mbere.