Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUDUSHYAHakozwe AI ishobora gupima kanseri y’ibere n’indwara z’umutima icyarimwe

Hakozwe AI ishobora gupima kanseri y’ibere n’indwara z’umutima icyarimwe

Abashakashatsi bo muri Australia bakoze ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rishobora gupima kanseri y’ibere n’indwara z’umutima ryifashishije amafoto yo kwa muganga (mammograms), rikabikorera rimwe.

 

Iri koranabuhanga ryageragerejwe ku mafoto agera ku bihumbi 50, y’abagore bisuzumishije kanseri y’ibere mu gihe cy’imyaka icyenda.

Aba bashakashatsi bavuze ko ibisubizo by’iyi AI byagiye bihura n’ibyo abaganga basanzwe basuzuma izi ndwara batekerezaga bivuze ko ibyo ivuga byizewe.

Bati “ Icyiza cy’iri koranabuhanga ni uko ridakenera amakuru y’ubuzima bwawe cyangwa irindi suzuma ryihariye.”

Umuntu aba asabwa kwisuzumisha nibura buri myaka itatu ngo harebwe ko nta bimenyetso bya kanseri y’ibere afite.

Iri Koranabuhanga niryemerwa bizafasha abisuzumishaga kwihutisha ibikorwa by’isuzuma ndetse bibafashe no kwisuzumisha indwara z’umutima zitandukanye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments