Umutwe wa Hamas, ku Cyumweru wahakanye amakuru yanyuze mu binyamakuru avuga ko witeguye gushyira intwaro mu maboko y’inzego mpuzamahanga, mu kubahiriza gahunda y’amahoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igamije guhagarika intambara.
Amakuru yari yatangajwe mu gitondo cy’uwo Munsi yemezaga ko Hamas yemeye gushyira intwaro zayo mu maboko y’urwego ruhuriweho na Palestine na Misiri, ndetse ko yanabimenyesheje Amerika.
Hamas yahise ibyamaganira kure, ivuga ko ari “ibinyoma bigamije kubeshya rubanda no kuyobya ukuri.”
Iti “Amakuru yatangajwe nta shingiro afite, agamije gusa gusibanganya umwanya twicayeho no gutera urujijo mu bantu.”
Ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025, Hamas yari yemeye igice cy’iyo gahunda ya Trump, yerekana ko yiteguye kurekura Abanya-Israel bakiriho yafashe ho imbohe ndetse n’imirambo y’abapfuye. Ariko ntacyo yigeze ivuga ku gushyira intwaro hasi.
Mousa Abu Marzook, umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, yabwiye Al Jazeera ko “intwaro zizashyirwa mu maboko y’igihugu cya Palestine nikimara kuboneka, kandi uzajya ategeka Gaza azaba afite intwaro.”
Amagambo y’uyu mugabo agaragaza ko Hamas ititeguye guhita yegurira undi wese intwaro zayo mbere y’uko igihugu cyabo kigira ubusugire.
Hamas yafashe abantu bagera kuri 250 bunyago mu gitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 mu majyepfo ya Israel, cyahitanye abantu nibura 1,200, bituma Israel itangira igitero gikomeye muri Gaza. Hamas ikekwaho kuba igifite abantu bagera kuri 50, ariko hakabamo n’abapfuye.